Kanamugire Aloys yatangaje ko ikibuga kiri mu byatumye atsindwa

Kanamugire Aloys yatangaje ko ikibuga kiri mu byatumye atsindwa

| | Yasomwe inshuro 215 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umutoza wa Kiyovu Sport Kanamugire Aloys yatangaje ko yari yakuye amasomo ku mukino bakinnye kuri uyu wa gatandatu n’ikipe ya Bugesera FC bakaba barakiniye ku kibuga cya Nyamata

Image result for kiyovu sport

Uyu mukino warangiye ikipe ya Kiyovu Sport inyagiwe n’ikipe ya Bugesera FC ibitego bitatu k’ubusa, ibitego bya Bugesera FC bikaba bayaratsinzwe na Arouk Ruhinda, Rucogoza Djihad na Rucogoza Aimable, bakaba bari bayobowe n’ umutoza Mashami Vincent.

Umutoza wa Kiyovu Sport Kanamugire Aloys yatangaje ko nyuma yo gutsindwa uno mukino hari ibitu byinshi yize bikaba byaramuhaye isomo ryo kumenya uko azitwara mu yindfi mikino azakina.

1921-3296f

yagize ati “Nibyo koko naratsinzwe ndetse sinabikekaga gusa byanyeretse ko hari byinshi nkyifite byo gukosora mu rwego rwo gukomeza kwitwara neza mu yindi mikino tuzakina itandukanye, ndetse nziko abakinnyi banjye bose nzabasha kubakosora.”

Yakomeje avuga ko ikibuga bakiniyeho biri mu byatumye atsindwa kuko cyazonze abakinnyi cyane kandi ikipe ya Bugesera yo yari ikimenyereye

NO COMMENTS

Leave a Reply