Kanyanga, urumogi, insheke bimwe mu biyobyabwenge byafatiwe mu mikwabu yakozwe mu turere...

Kanyanga, urumogi, insheke bimwe mu biyobyabwenge byafatiwe mu mikwabu yakozwe mu turere 4

| | Yasomwe inshuro 334 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu bice bitandukanye by’igihugu; harimo iyo yakoze  mu turere twa Ngoma, Nyagatare, Musanze , Rulindo  na Kamonyi yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye harimo n’ insheke.

downloadMuri Ngoma hafatiwe  ibiro 826 by’urumogi, litiro 2235 za Kanyanga, n’ insheke 121 zikoreshwa mu kuyiteka.

Mu butumwa yagejeje ku magana y’abaturage bitabiriye icyo gikorwa, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Janvier Mutaganda yagize ati” Ibiyobyabwenge ubwabyo birisobanuye. Biyobya ubwenge bw’umuntu wabinyoye. Ni yo mpamvu akora ibyo atatekerejeho kuko nta bwenge aba afite.”

Yavuze ko gusambanya abana, gufata ku ngufu, gukubita no  gukomeretsa, ndetse n’ibindi byaha  bifitanye isano na byo, bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge .

Ku bijyanye n’ingaruka zo kubyishora mo, SSP Mutaganda yabwiye abari aho ko bitera ubukene, kubera ko iyo bifashwe birangizwa; naho ubifatanwe agafungwa, kandi agacibwa ihazabu.

Yababwiye ati,”Mwirinde kwishora mu  biyobyabwenge by’ubwoko bwose ; kandi mugire uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo, mutanga amakuru yerekeranye n’ababikora. Nimubyirinda, muzaba mugize uruhare mu gukumira ibyaha biterwa no kubyishoramo;  kandi muzaba murengeye ubuzima bwanyu ndetse n’ubw’abandi.”

Yabasabye kwirinda ibyaha aho biva bikagera; kandi bakagira uruhare mu kubirwanya, batangira amakuru ku gihe atuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Mu karere ka Nyagatare Polisi yahafatiye uwitwa Nshimiyimana Julias atwaye kuri moto iduzeni ya Chief Warage, amasashe 12 ya Zebra Warage, n’amaduzeni abiri ya Novida; ibi bikiyongera kuri magendu y’amapaki 10 y’amazi.

Imikwabu yakozwe muri Rulindo yafatiwemo uwitwa Ingabire Assumpta afite amasashe 84 ya Chief Warage; naho iyo  Polisi y’u Rwanda yakoze mu karere ka Kamonyi yayifatiyemo  Umugwaneza Marie Claire afite bule 86 z’urumogi.

Muri Musanze  hafatiwe Niyibizi Cariope  na Nyirahabiyambere Joselyne bafite amapaki 10 ya Blue Sky; aba bombi bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.

NO COMMENTS

Leave a Reply