Kanye West yemeje ko yari gutora Trump

Kanye West yemeje ko yari gutora Trump

| | Yasomwe inshuro 367 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kanye WestKanye West utarigeze yitabira amatora ya Perezida wa Amerika, kuri uyu wa kane ushize mu gitaramo  yagiriye i Saint Pablo ahitwa San Jose muri California, yabwiye abakitabiriye ko yari gutora Donald Trump iyo aramuka abikoze.

Yagize ati: “nababwiye ibintu usanzwe ari umunyakuri yagombye kuvuga, nababwiye ko ntigeze nitabira amatora.” “Ariko sinababwiye, – ndakeka nabibabwiye – ariko iyo ndamuka ntoye, nari gutora Trump.”

Mu kindi gice cyo mugitaramo, West yahagaze kuririmba iminota igera kuri itanu ari kuvuga ibyerekeranye na politike, aganira n’imbaga y’abantu batari bishimiye ibyo yari amaze kubabwira, umwe mu ribo agera n’aho ajugunya ikintu kuri West.

Nibwo yahise ausubiza agira ati: “Ni iki wizera? Urabivugaho iki. Vuga icyo utekereza. Vuga icyo utekereza. Murakoze.” Ayo niyo magambo West yabwiye uwamujugunyeho ikintu.

Kanye West ntabwo amagambo ye yakiriwe neza na benshi mu bari bitabiriye igitaramo cye, nubwo yagerageje kubasobanurira impamvu yamuteye kuba yumva yari gutora Trump, ari amagambo amwe n’amwe donald Trump yagiye avuga ubwo yiyamamazaga yamunyuze.

West ntiyigeze avuga cyangwa yerekana ko ashyigikiye runaka igihe kwiyamamariza uwagombaga gutorerwa kuba perezida wa leta Zunze Ubumwe za Amerika byari bikataje, ariko avuga ko kuba yaracecetse abyicuza ubu.

Reba hano  agace ko mu gitaramo cya Kanye West;

 

NO COMMENTS

Leave a Reply