Karamoko Dembele w’imyaka 13 akomeje gutungura benshi muri ruhago i Burayi

Karamoko Dembele w’imyaka 13 akomeje gutungura benshi muri ruhago i Burayi

| | Yasomwe inshuro 627 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

 Karamoko Dembele ni umwana w’ imyaka 13 akinira ikipe ya Celtic ariko akomeje gutungura abantu benshi cyane bitewe n’ ubuhanga bwe yerekanye ubwo yakinaga mu bakinnyi bakuru bamurusha imyaka ubwo umutoza we yamugiriraga ikizere akamukinisha.

Uyu  mwana  Dembele w’ imyaka 13 ajya kwigaragaza bwa mbere ni igihe hakinwaga amarushanwa y’ abana ahuza amakipe yo ku mugabane w’ iburayi ubwo ikipe ye ya Celtic yatsinda Barcelona ku mukino wabahuje. Dembele aza kuba umukinnyi w’ irushanwa muri rusange.

Ahandi uyu mwana yongeye kwiyerekana ni ubwo muri iki cyumweru ku munsi wo kuwa mbere ikipe ye ya Celtic yabatarengeje imyaka 20 yakinaga n’ ikipe ya  Hearts bayitsinda ibitego 3 kuri 1.

Karamoko Dembele, aged 13, made his debut for Celtic's Under 20s development team
Karamoko Dembele w’ imyaka 13 ariko akaba akina mu batarengeje imyaka 20
The teenager made history by coming on as a substitute on Monday night to make his debut
Kuri uyu mukino yagiyemo asimbuye
The 13-year-old looks up as he hopes to ignite another attack for his older team-mates
Uyu mwana akigera mu kibuga yazonze abakinnyi bari bahatanye abafana barumirwa

Umutoza Tommy McIntyre aganira n’ itangazamakuru bakumubaza impamvu yabanje hanze uyu mwana yatangaje ko bitewe n’ imyaka ye igihe yagiriyemo aricyo gikwiye kuko iyo akina umukino wose byari kuba ari ukumwangiza kandi agifite igihe kinini cyo kuziyerekana.

Andi marushanwa aheruka kuba y’abatarengeje imyaka 15 yari ahuriyemo amakipe nka West Bromwich Albion, Deportivo La Coruna, Lyon na Barcelona naho Dembele yabashije kubyitwaramo neza aya marushanwa arangira ariwe mukinnyi uhabereye icyamamare.

Ku myaka 13 ari kwerekana ubuhanga budasanzwe
Dembele walks off the pitch following the 3-1 triumph for the Celtic U20 team
Umukino yakinnye warangiye batsinze ibitego 3-1
Manager Tommy McIntyre named the prodigiously talented Dembele on the bench
Umutoza yari yamubanje ku ntebe y’ abasimbura

 

NO COMMENTS

Leave a Reply