Kayonza: Abamotari basabwe kugira uruhare mu kubahiriza amategeko no kwicungira umutekano

Kayonza: Abamotari basabwe kugira uruhare mu kubahiriza amategeko no kwicungira umutekano

| | Yasomwe inshuro 115 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

abamotariKu itariki ya 17 Ugushyingo, abamotari bagera kuri 70 bibumbiye mu mashyirahamwe 2 ariyo COTAMOMU Urugero (Cooperative des Taxis Moto de Mukarange) na MMTC Twarahiriwe (Mukarange Motocycle Taxi Cooperative) bakorera muri santeri y’ubucuruzi ya Kayonza bagiranye inama n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, bibutswa kunoza imikorere yabo, by’umwihariko gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano, kurwanya ibyaha no kubahiriza amategeko.

Muri iyo nama, umuyobozi wa Polisi muri aka karere Chief Inspector of Police (CIP) John Nsanzimana yabasobanuriye akamaro k’imikoranire myiza hagati y’abamotari n’inzego z’umutekano anabashimira uruhare bagira mu kwicungira umutekano.

Yaravuze ati:”Bamwe muri mwe bakunze kwifashishwa n’abantu bakwirakwiza ibiyobyabwenge nk’urumogi igihe bashaka kurukura cyangwa kurujyana mu bice bitandukanye. Ni ngombwa ko buri gihe mugira amakenga ku bantu mutwaye mubona bafite imitwaro idasobanutse, uwo muketse ko afite ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bintu binyuranyije n’amategeko, mugahita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda, dore ko hari bamwe muri mwe b’inyangamugayo babikora.”

CIP Nsanzimana yakomeje anakangurira aba bamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda, bagatwara ibinyabiziga ari uko bujuje ibyangombwa, kurangwa n’isuku, kwirinda gupakira imitwaro irenze ubushobozi bwa moto zabo no guha abagenzi ingofero zabugenewe buri gihe.

Umuyobozi wa MMTC Twarahiriwe Rutayisire Jean Damascene, yashimye uburyo Polisi y’u Rwanda muri aka karere ikomeje kubaba hafi. Yaravuze ati:”Polisi buri gihe ituba hafi, iraduhugura kandi ikumva ibibazo byacu kandi ikanadufasha kubikemura ku buryo ubu dukorana neza nta kwishishanya.Twese tumenye ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye kandi kuwubumbatira bibe inshingano za buri wese.”

Yasoje asaba bagenzi be b’ abamotari gukomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda bagaharanira gukomeza kwiteza imbere.

NO COMMENTS

Leave a Reply