Kayonza: Abaturage bishyiriyeho uburyo bubafasha kurwanya ibyaha

Kayonza: Abaturage bishyiriyeho uburyo bubafasha kurwanya ibyaha

| | Yasomwe inshuro 86 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abaturage b’umudugudu wa Mashinge. Akagari ka Rurambi, umurenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, bakoze inama y’umutekano ku italiki ya 13 Ukwakira, ikaba yarafatiwemo ingamba z’umutekano zitandukanye zigamije ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zo kurwanya ibyaha.

Muri iyo nama, abaturage bishyiriyeho abashinzwe Irondo n’ingamba ziriha ingufu cyane cyane irya nijoro.

Banashyizeho kandi amatsinda ashinzwe isuku mu mudugudu, irishinzwe gukurikirana ubwisungane mu kwivuza , irishinzwe gukura abana mu muhanda n’irishinzwe kureba ko abana bose bagejeje ikigero cyo kwiga bajya ku ishuri.

Abaturage bavuze ko , abana bose bagiye mu ishuri, ubuzererezi bwashira kuko aribwo butuma urubyiruko rwishora mu byaha bitandukanye cyane cyane kunywa ibiyobyabwenge.

Aba baturage kandi bumvikanye im ivugururire y’Umugoroba w’ababyeyi  nk’urubuga rwo kuganira, gucoca no gushakira hamwe umuti w’ibibazo n’amakimbirane byo mu ngo cyane cyane iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mukunzi Athanase, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yasabye abo baturage, kwishyira mu maboko umutekano n’imibereho myiza byabo maze avuga ko iki ari ikimenyetso cyiza kizatanga ubutumwa ku bagikora ibyaha kandi kizashyira impinduka mu buzima bwabo.

Yahamagariye abatuye indi midugudu kurebera kuri iki gikorwa aho yagize ati:”Abashyize hamwe ibitekerezo bashobora kwishakira ibisubizo by’ibibazo bafite.”

NO COMMENTS

Leave a Reply