Kenya: Abantu 16 bakomerekeye mu modoka yari itwaye ibizamini

Kenya: Abantu 16 bakomerekeye mu modoka yari itwaye ibizamini

| | Yasomwe inshuro 398 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Imodoka yari itwaye ibizamini bya leta, yakoze impanuka mu gace kitwa Nyandarua abantu 16 barakomereka kuri uyu wa kabiri.acc-picIyi modoka yakoze impanuka bivugwa ko yari itwaye abayobozi b’ibigo batanu,abapolisi batanu n’abandi bantu batanu.

Daily Nation dukesha iyi nkuru, ivuga ko iyi modoka yari itwaye ibizamini ibijyana muri aka gace ka Nyandarua ubwo yakoraga impanuka. Bivugwa ko izi mpampuro z’ibizamini zari zivuye mu duce twa Githunguri, Hezta, kwa muganga, St Thomas no ku kigo cy’amashuri abanza cya Manyatta.

Lawrence Gitahi umushoferi wari utwaye iyi modoka,yabwiye ikinyamakuru the Nation ko yikanze ipikipiki yambukirnyaga umuhanda hafi y’ibiro by’intara ya Nyandarua, ubwo yageragezaga guhigamira ngo ipine y’imodoka yagiye mu ruhande atashakaga .

Yagize ati:”Ikibabaje ipine y’imodoka yifuze, ntabwo nzi impamvu yifunze”.

Umwe mu bashinzwe uburezi wavuganye n’ikinyamakuru the Nation yavuze ko ibizamini nta kibazo byagize, ndetse ngo birinzwe neza. Ababonye impanuka uko yagenze bo bavuga ko iyi modoka yari itwaye abantu benshi barenze ubushobozi bwayo.

Ati:”imodoka yari nto cyane ku bantu 16 bakuze bari bayirimo”.

Abakomerekeye muri iyo mpanuka bakaba bahise bajyanwa mu bitaro bya JM Kariuki.

NO COMMENTS

Leave a Reply