Kenya: Abanyeshuri babiri ba kaminuza barafunzwe

Kenya: Abanyeshuri babiri ba kaminuza barafunzwe

| | Yasomwe inshuro 85 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cya Kenya abanyeshuri babiri ba kaminuza bafunzwe bazira gukorera abandi banyeshuri ibizamini by leta bisoza amashuri yisumbuyete muri Kenya.

oumaphoto Daily Nation ivuga ko umwe mu bakurikiranywe witwa Alice Ahunyesi yari yicaye mu mwanya w’umuvandimwe  we Scholastica Wanjiru, umugore w’umucuruzi wari wagiye mu gihugu cy Ghana guhaha.

Naho undi witwa Salome Onduso wigaga muri Kenyatta University, yavuze ko yari yemerewe amashiringi ibihumbi icumi na Anne Erastus ngo amukorere ikizami.

Uyu musore wigaga muri kaminuza kandi afunzwe nyuma y’aho yivuze mu mazina atari aye, aho kuvuga ko yitwa Onduso avuga ko yitwa Erustus.

Geoffrey Mayek umukuru wa polisi mu gace ka Buruburu,  ku wa gatatu  yavuze ko hari amakuru bakiye ava kwa Leseno Madaga na Moenga Nyaga aba akaba ari abari gukurikirana ibizamini,  bavuga ko abo banyeshuri babiri bikekwa ko bari gukorera mu mazina atari ayabo.

Kugeza ubu abakurikanywe barafunzwe bakaba bategeje kuburana.

NO COMMENTS

Leave a Reply