Kenya: Abantu 6 bishwe n’ umutwe wa Al Shabab

Kenya: Abantu 6 bishwe n’ umutwe wa Al Shabab

| | Yasomwe inshuro 223 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa kane abantu batandatu bishwe n’ umutwe wa Al Shabab, mu gitero cyagabwe mu majyaruguru y’uburasirazuba ya Kenya nkuko guverineri w’iyo ntara yabitangaje.

Somali Militia of Al-Shabab seen during exercises at their military training camp outside Mogadishu Tuesday Nov. 4, 2008. The armed wing of the former ruling Islamic Courts in Somalia, Al-Shabab is a powerful resurgent group and has been fighting foreign troops in the country since early 2007. Al-Shabab is named as a terrorist organization by United States of America. (AP Photo(AP Photo)

Akarere ka Mandera  kari hafi y’umupaka wa Somaliya kakomeje kwibasirwa n’umutwe wa Al Shabab, aho ngo ifite umugambi wo gutera kugeza igihe guverinoma ya Kenya izakurira ingabo zayo muri Somaliya, ziri muz’Afurika yunze Ubumwe.

Ali Roba guverineri w’intara ya Mandera abinyujije ku rukuta rwa twitter,  yavuze ko bahuye n’ikindi gitero  ndetse yemeza ko abaturage batandatu na bo bahasize ubuzima.

Ali Roba yabwiye Reuters ku murongo wa telephone ko, iyo ingabo za Kenya zidatabara mu maguru mashya ngo hari kugaragara abantu benshi bishwe, ndetse ngo nta gushidikanya Al Shabab niyo yihishe inyuma y’icyo gitero.

Kuri murandasi y’ikinyamakuru cya Daily Nation cyo muri Kenya, cyanditse ko iki gitero cyabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa kane aho abaturage bakoraga ibikorwa rusange, gusa kugeza ubu umutwe wa Al Shabab ntacyo uratangaza kuri icyo gitero. Iki gitero kije nyuma y’ibindi byahitanye abaturage amajana mu myaka itatu ishize.

Iki gitero cyabaye, cyabereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kenya hafi y’umupaka wa Somaliya, gusa uyu mutwe wa Al Shabab mu mwaka wa 2013 nabwo wagabye ibitero ahantu hakunda guhurira abantu benshi, harimo agace k’ubukerarugendo ndetse n’umurwa mukuru wa Kenya Nairobi.

NO COMMENTS

Leave a Reply