Kenya: Bafunzwe bazira gukora ikizamini ku myirondoro itari iyabo

Kenya: Bafunzwe bazira gukora ikizamini ku myirondoro itari iyabo

| | Yasomwe inshuro 259 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cya Kenya abantu babiri bafunzwe na polisi bakurikiranyweho gukorera ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ku byangombwa bitari ibyabo.

meru-kcsePolisi ivuga ko, Kenneth Murithi yabonye  Royford Mwiti utari wemerewe kuba ari mu cyumba cyakorerwagamo ibizamini, arimo gukora ikizamini mu izina ry’umukandida wundi .

Murithi, umwarimu wagenzuraga icyumba cyari kiri gukorerwamo ibyo bizamini, ngo yasanze ifoto y’umukandida wagombaga kuba ari gukora ikizamini idahuye na we ubwo bakoraga ikizamini cy’imibare ahita ahamagara polisi yahise ifata uwo musore w’imyaka 25.

Florence Amoit komiseri w’ibizamini mu gace ka Tharaka-Nithi, yabwiye ikinyamakuru The Nation ko kugeza ubu bari mu iperereza, uyu munyeshuri akazashyikizwa inkiko muri iki cyumweru.

NO COMMENTS

Leave a Reply