Kenya: Uhuru Kenyatta, Odinga mu baritabira ishyingurwa ry’umuhungu wa Paul Otuoma

Kenya: Uhuru Kenyatta, Odinga mu baritabira ishyingurwa ry’umuhungu wa Paul Otuoma

| | Yasomwe inshuro 238 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Perezida w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta, aritabira umuhango w’ishyingurwa  ry’umuhungu wa Funyula Paul Otuoma umwe  mu bagize inteko ishingamategeko muri icyo gihugu.

download-5Paul Otuoma wabuze umuhungu we mu cyumweru gishize, umuvugizi wa Perezidanse ya Kenya Manoah Esipisu, yemeje ko Uhuru Kenyatta ari bwitabire ishyingurwa rya Malcon Otuomo, wapfiriye mu bitaro bya Nairobi ku wa gatanu w’icyumweru gishize akaba arashyingurwa mu gace ka Busia.

Uretse Kenyatta urajya gufata mu mugongo uyu mudepite, biteganyijwe ko na Raila Odinga aribwitabire uwo muhango. Perezida Uhuru Kenyatta akaba yari aherutse muri aka gace mu kwezi kwa gatandatu, na bwo aje mu rupfu rw’uwahoze ari umudepite Malava.

download-4Umuhuzabikorwa w’agace k’uburengerazuba Mwogo Chimwaga, yavuze ko biteguye neza umukuru w’igihugu ndetse ngo bategereje gahunda iri bugenderweho.

Umuhungu wa Otuoma akaba yari ageze mu mwaka wa mbere muri kaminuza muri  Jomo Kenyatta University mu ishimi ry’ubuhinzi n’ikoranabuhanga nkuko Daily Nation ibitangaza.

NO COMMENTS

Leave a Reply