Uganda: Yatabye umwana we ari muzima ngo ari kumuhungisha mukase

Uganda: Yatabye umwana we ari muzima ngo ari kumuhungisha mukase

| | Yasomwe inshuro 271 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Mu gihugu cya Uganda umugabo w’imyaka 39 afungiye kuri police ya Aduku mu karere ka Apac, ashinjwa kwihambira umwana we w’imyaka itanu ari muzima.

latest01pixNkuko iperereza ribivuga ,ngo gutaba umuhungu we witwa Lazarus Ogwal ngo kwari ukumuhungisha mukase wari waravuze ko azamwica.

Tom olomo wari utuye mu gace ka Akwon yafunzwe kuri uyu wa kabiri akaba afunganywe n’umugore we Santa Adero w’imyaka 59. Daily Monitor dukesha iyi nkuru, ivuga ko uyu mwana w’umuhungu wari waratabwe yabonywe n’abagore bari bagiye guhinga mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ngo bumvise umwana ari kuririra mu gitaka cy’umugina w’intozi.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uyu mwana nubwo yabonywe ari muzima ngo yari yaranegekaye ndetse ngo isura ye yasaga n’iy’ubutaka bw’umugina, amakuru akaba yaramenyekanye aruko umuyobozi w’agace ka Akwon Boniface Opoo amenyesheje polisi iby’ayo mahano.

Amakuru aturuka kuri polisi aravuga ko uyu mugabo yatabye umwana we mu minsi itandatu ishize, ngo agambiriye kumukiza mukase wari waravuze ko azamwica ngo kuko atamushakaga mu rugo rwe ku mpamvu zuko we nta mwana yari afite.

Daily Monitor ikomeza ivuga ko umugore wa mbere wa Olomo bari baratandukanye ajya kwishakira undi mugabo mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka, mu gace ka Chawente mu karere ka Apac.

Olomo yagize ati:”Nari mbayeho njyenyine n’umuhungu wanjye kugeza mu kwezi gushize, igihe nzanye undi mugore witwa Santa Adelo yaritotombye avuga ko adashaka umwana w’undi mugore uba mu rugo rwacu”.

Yakomeje avuga ko yagiye guhisha umwana mu byatsi kuko ngo yari afite ubwoba bwo kuba umwana we azagirirwa nabi. Umukuru wa polisi ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa kuri sitasiyo ya polisi ya Aduku ketty oroma, yemeje ifungwa ry’abo bantu ndetse ko iperereza rikomeje gukorerwa kuri sitasiyo ya polisi ya Apac kuri uyu wa gatatu, dore ko bakurikiranyweho icyaha cyo kwica babigambiriye.

Mu kwezi kwa munani na bwo polisi yo mu karere ka Amolatal yafunze umugabo w’imyaka 50 ashinjwa gushyingura umugore we ari muzima amutwikiraho ibyatsi, iperereza ryakozwe ryaje gusanga yari amaze igihe anamuteye icyuma bakoreshaga mu cyikoni.

1 COMMENT

Leave a Reply