Kenya: Umuntu umwe yiciwe impande y’ ambasade y’ Amerika

Kenya: Umuntu umwe yiciwe impande y’ ambasade y’ Amerika

| | Yasomwe inshuro 439 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa kane umugabo umwe wakekwaga kuba umuyoboke w’umutwe wa Al-Shabab, yiciwe hanze y’ amabasade y’ Amerika mu gihugu cya Kenya mu gace ka Gigiri mu mujyi wa Nairobi, nyuma yo guteza umutekano muke ku biro  bishinzwe gutanga serivise rusange.

us1Ati:” Ambasade y’ Amerika yemeje ko hari umuntu warashwe  hafi y’ambasade, nta mukozi wayo wari urimo. Turaza guha ubuyobozi bwa Kenya amakuru arambuye”.

Daily nation ikinyamakuru cyandikirwa muri Kenya, cyavuze ko uyu mugabo wakekwaga kuba intagondwa ya Al Shabab yarashwe ashaka kwinjira muri ambasade ku ngufu, ubwo yafungiranwaga n’ushinzwe umutekano ku gipangu.

us2Nkuko ababibonye babivuga, ngo uyu murwanyi yashakaga gutera ku biro by’ambasade ariko abashinzwe umutekano baba babibonye bahita bamurasa.

Mu iperereza ry’Ibiro by’Ubutasi by’Amerika  ryakoze,  ngo uyu mugabo warashwe nta telephone yagiraga, gusa ngoyari afite sim card.

Ikindi kandi ngo uyu mugabo yasanganywe impapuro ziriho ibirego bigera kuri bitatu bivuye kuri sitatiyo ya polisi ya Pangani.

NO COMMENTS

Leave a Reply