Kenya yabujije u Rwanda kujya mu gikombe cy’isi

Kenya yabujije u Rwanda kujya mu gikombe cy’isi

| | Yasomwe inshuro 369 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikipe y’igihugu y’abagore muri volleyball y’abatarengeje imyaka 23 yakuwemo n’ikipe ya Kenya iyitsinze amaseti atatu kuri imwe(3-1), amahirwe yose yo kujya mu gikombe cy’isi ahita ayoyoka.

kenya

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iyo iramuka itsinze yari kubona amahirwe yo kuzajya mu mikino y’igikombe cyizabera mu gihugu cya Slovenia umwaka utaha

Ikipe ya Kenya yabanje gutsinda u Rwanda iseti ya mbere ku manota 25-23, iseti ya kabiri ikipe y’u Rwanda irayigoboota iyitsinda 25-23, gusa andi maseti yose u Rwanda ntirwabashije kubona uko rutsinda, maze Kenya iyinyagira amaseti abiri yikurikiranya, yegukana insinzi ityo

rwanda

Igikombe cy’Isi kizabera muri Slovenia kizatangira tariki ya 27 Kanama gisozwe ku wa 3 Nzeri 2017, Afurika izaba ihagarariwe n’ibihugu bibiri muri 14 bizacyitabira.
abasimbura

 

NO COMMENTS

Leave a Reply