KICD: Inama Nyafurika y’Abagore bo mu Nzego z’Umutekano

KICD: Inama Nyafurika y’Abagore bo mu Nzego z’Umutekano

| | Yasomwe inshuro 128 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

KICD: Umuryango Mpuzamahanga umaze igihe kinini ubonye ko ari ngombwa ko abagore bo mu nzego z’umutekano bashoboye kandi bagira uruhare runini mu bikorwa byo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano hirya no hino ku isi. Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye katoye imyanzuro irindwi ku ruhare rw’abagore mu guharanira amahoro n’umutekano.

KICD
Nyakkubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame atangiza KICD CPX II, i Kigali muri Kanama 2015

 

Umwanzuro w’1325 werekeranye n’uruhare rw’abagore bo mu nzego z’umutekano mu kugarura amahoro no kubungabunga umutekano ku Isi wabaye ishingiro ry’indi (Imyanzuro), ukaba waratowe mu mwaka w’2000. Nyuma yawo hatowe indi myanzuro itandatu ari yo: umwanzuro w’1820 watowe mu mwaka w’2008, uw’1888 watowe mu mwaka w’2009, umwanzuro w’1889 watowe mu mwaka w’2009, uw’1960 watowe muri 2010, umwanzuro w’2106 n’uw’2122 yatowe mu mwaka w’2013.

“Hakenewe ibirenze amagambo mu kurinda abagore n’abakobwa ihohoterwa ….Inzego z’umutekano zifite ibyangombwa bikenewe, amategeko n’ibindi, ntizikwiye kuzuyaza mu kubikoresha.”

Hakozwe kandi igishushanyo mbonera cy’imyaka itanu cyerekana ibiteganywa gukorwa n’inzego z’umutekano za Afurika mu guca ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Mu kurebera hamwe uburyo bwiza bwakoreshwa mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu bihe by’amahoro, mu bihe by’amakimbirane na nyuma yayo, habaye imyitozo ibiri (Command Post Exercises -CPX) ihuza inzego z’umutekano z’ibihugu byose bya Afurika.

Inama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano KICD irategura Inama ya mbere ku rwego rw’akarere ihuza abagore bari mu nzego z’umutekano izabera i Kigali kuva tariki ya 28 kugeza tariki 29 Ugushyingo 2016 muri Kigali convention Center. Mu byo izibandaho harimo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu Nama ya gatanu ya KICD yabereye muri Alijeriya muri Werurwe 2016.

Iyo Nama izahurirana n’igikorwa cy’Ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Biteganyijwe ko izitabirwa n’abagore bo mu nzego zo hejuru z’umutekano muri aka karere, inzobere mu bijyanye n’amahoro n’umutekano n’abandi bayobozi barimo abo mu nzego Nkuru za Guverinoma, Umuryango w’Abibumye, Imiryango Itegamiye kuri Leta n’abafatanyabikorwa mu iterambere. Iyo Nama ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti:”Uruhare rw’abagore mu kurinda umutekano: Gushyiraho Ingamba nshya”.

Intego yayo ikaba ari ukurebera hamwe uruhare rw’umugore mu kubungabunga umutekano, gusangira ubunararibonye, imbogamizi bahura na zo muri iyo mirimo no kuzishakira ibisubizo; bityo ubumenyi bazayungukiramo ndetse n’ingamba bazafata bikaba bizatuma abayitabiriye bagira imyumvire imwe ku guca ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, kandi bikaba bizatuma abagore bo mu nzego z’umutekano bakumira ubwo bwoko bw’ihohoterwa.

Itahwa ry’Ikigo cy’Icyitegererezo muri aka Karere Inama ya mbere y’abagore bo mu nzego z’umutekano muri aka Karere izahurirana n’itahwa ry’Ikigo cy’Icyitegererezo muri aka Karere kigamije guca ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana kiri ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kibaka cyarubatswe ku bufatanye na Banki y’Isi. Kizafasha mu bushakashatsi ku byaha by’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana, gusangira ubumenyi n’ubunararibonye ndetse no guhanahana amakuru y’uburyo iryo hohoterwa ryacika. Iki Kigo kizaba kandi kirimo Ibiro by’Ubunyamabanga bwa KICD buzaba bushinzwe ubuhuzabikorwa.

 

Ibizakorerwa muriikiKigo cy’Icyitegererezo muri aka Karere Ubushakashatsi Kubaka no kongera ubushobozi Kwegeranya no guhanahana amakuru Kubika amakuru y’ibikorwa by’indashyikirwa Gutegura neza ibikorwa by’ubufatanye n’abaturage mu kubungabunga umutekano Kunoza imikoranire n’izindi nzego no gufatanya muri gahunda zitandukanye Gushyiraho amategeko no kugena gahunda zifasha ibihugu bigize uyu Muryango Ishyirwa ku mugaragaro ry’Igitabo cya Isange Imwe mu ngamba za KICD ni ukugira Ikigo cya Isange One Stop Center uburyo bufatika bwo kurwanya isambanywa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu ishyirwa mu bikorwa rya serivisi z’Ikigo cy’icyitegererezo muri aka karere kigamije ahanini kwegeranya amakuru, iyi Nama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano muri aka karere izahurirana n’ishyirwa ku mugaragaro ry’Igitabo cya Isange One Stop Center cyitwa «Rwanda’s Holistic Approach to Fighting Gender Based Violence and Child abuse: The Isange One Stop Centre Model.” Iki gitabo kigaragaza mu incamake amavu n’amavuko yacyo, impamvu nyamukuru y’ishyirwaho ryacyo, ibyo gishinzwe, uburyo kibikora, ibyo kimaze kugeraho, ingamba gifite mu bihe biri imbere, ndetse n’amasomo gikura mu byo gikora. Kigaragaza kandi mu buryo burambuye inzego zigiha ubufasha butandukanye butuma gisohoza inshingano zacyo zo kwita no gufasha abakigana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kimwe n’abana bahohotewe

Mu mafoto reba uko byari byifashe:

inama

inama1

inama2

inama3

inama4

NO COMMENTS

Leave a Reply