Kicukiro hagaragaye ko umuco mu bakiri bato utaracyendera hakiri igaruriro – AMAFOTO

Kicukiro hagaragaye ko umuco mu bakiri bato utaracyendera hakiri igaruriro – AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 4,884 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umujyi wa Kigali mu rwego rwo gushakisha impano mu bato bazi kwiyerekana no kugwa mu ngamba urubyiruko ruri mu matorero atandukanye abarizwa mu karere ka Kicukiro rwahuriye muri Sitade ya Kicukiro mu marushanwa yo gushakisha abazasimbura bakuru babo mu itorero ry’Igihugu hagamijwe kurushaho kwimakaza umuco wacu gakondo.

IMG_0850

Aya marushanwa akaba yari yahawe insanganyamatsiko igira iti: “Twimike ubukerarugendo bushingiye ku muco gakondo.” Aya marushanywa akaba yari yitabiriwe n’amatsinda atandukanye yaturutse mu mirenge inyuranye igize akarere ka Kicukiro.

Mu matorero arimo Itorero  Amazing, Itorero Inganji, Utunyange rigizwe n’abana bato bari mu kigero cy’imyaka icumi gusa bashimishije abari bitabiriye ibi birori ndetse n’itorero Ingeri y’Abeza yabashije no kwegukana intsinzi muri aya marushanwa n’andi yaturutse hirya no hino.

Aya marushanwa akaba yarateguwe mu turere uko ari dutatu tugize umujyi wa Kigali kuri uyu  wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2017  hakaba hari hatahiwe akarere ka Kicukiro.

Itorero Ingeri y’Abeza ribarizwa mu murenge wa Niboye akaba ariryo ryaje ku isonga, umutoza waryo Nshimiyimana Alphonse nyuma yo kubona intsinzi akaba yagize ati: “Twishimye mu buryo bukomeye, mu byukuri burya intsinzi iraryoha … Ubu tugiye kurushaho gusabana ndetse turusheho gutegura neza urwego rukurikiyeho ari rwo urwego  rw’umujyi.”

Irebere amwe mu mafoto y’ubudasa yaranze ibi birori byibukije abantu ibyiza by’ umuco w’iwacu mu Rwanda rwo hambere.

IMG_0822
Akanama nyemuramaka kari kaje kabucyereye guca urutabera
IMG_0840
Uyu yahisemo kuza yikoreye amarwa mu kibindi
IMG_0922
Abari b’i Rwanda bahisemo kuza bitwaje bimwe mu bikoresho birimo igisabo, icyansi n’ibindi bifite amateka mu muco wacu
IMG_0948
Abasore barabuguza igisoro banirata ubutwari buri umwe arusha mugenzi wee!
IMG_0956
Uyu mwana ari gufashwa na bakuru be bakamwerekera uburyo baboha umusambi
IMG_1090
Aba ni bamwe mu bagize itorero Utunyange ryiganjemo abakiri bato cyane
IMG_0996
Umuhanzi Kaneza Sheja na we usanzwe ubarizwa mu ngeri y’Abeza yagiye mu ngamba
IMG_1013
Mu mbyino zibereye ijisho abagize ingeri y’Abeza basusurukije abantu biratinda
IMG_1019
Intore mu mu muhamirizo zahacanye umucyo
IMG_1024
Umukaraza ati “ndakuvuza wa ngoma we nushaka ubyare”

IMG_1031

IMG_0888
“Mubyeyi, aya marwa rwose arimo amasaka!” umubyeyi nawe ati “Arengetse rwose mwana wa!!”
IMG_0918
Umwirongi nawo ntiwasigaye inyuma bawuserukanye barizihirwa
IMG_0962
Abandi nabo bari bahanze amaso izi mbyino ntaguhumbya ngo badacikwa na kimwe
IMG_1091
Berekanye ibyiza byakurura ba mukerarugendo bishingiye ku muco
IMG_0935
Umwami arasogongeza ba mukerarugendo amarwa y’iwacu i Rwanda
IMG_0917
Umwami baramugaragiye bamuhetse mu kitabashwa ngo bamusubize mu ngoro ye

NO COMMENTS

Leave a Reply