Kicukiro: Ikamyo yaritwaye abasirikare ikoze impanuka ikomeye itwara benshi

Kicukiro: Ikamyo yaritwaye abasirikare ikoze impanuka ikomeye itwara benshi

| | Yasomwe inshuro 1,329 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2016, imodoka ya gisirikare yakoreye impanuka ikomeye ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali nko muri metero 300 haruguru y’ibiro by’akarere, imodoka ikaba yiyubitse benshi mu basirikare yari itwaye ubuzika bwabo bujya mu kaga, imibare y’ababa baguye muri iyi mpanuka cyangwa abakomeretse ikaba itaramenyekana.

Iyi mpanuka, abantu bari benshi bahuruye bakikije aho yabereye, imodoka za gisirikare zari nyinshi zirimo iz’abasirikare bakuru n’izikora ubutabazi, kimwe n’imodoka z’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Imodoka z’ubutabazi zambaye ibirango by’igisirikare zacicikanaga zitwara abantu kwa muganga ari nyinshi, bigaragaza ubukana bw’iyi mpanuka.

Abantu bari benshi cyane, imodoka za gisirikare n’iza Polisi nazo zari zaje mu butabazi.

Hagati aho abasirikare n’abapolisi bari bakumiriye abantu kwegera ahabereye impanuka, n’umuhanda wari wafunzwe utakiri nyabagendwa, mu gihe hari hakirimo gukorwa ibikorwa by’ubutabazi.

Impanuka ikomeye yabereya Kicukiro

Abo iyi mpanuka yabaye bareba, batangarije ikinyamakuru Ukwezi ko abasirikare benshi bashobora kuba bayiguyemo n’ubwo imibare y’ababa bahatakarije ubuzima cyangwa abakomeretse itaratangazwa. Bavuga ko iyi modoka ishobora kuba yabuze feri, ikarenga umuhanda igayita yiyubika yuzuye abasirikare bari bagiye ku burinzi bwa nimugiroba.

Aho iyi kamyo yiyubitse, mu muferege hamenetse mazutu nyinshi cyane yamaze umwanya munini irimo gutemba

CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangaje ko iyi mpanuka koko yabaye ariko ubwo twateguraga iyi nkuru nawe yari ataramenya imibare y’abapfuye n’abakomeretse.

Twagerageje kuvugisha Lt Col René Ngendahimana, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, adutangariza ko nawe ari ahabereye iyi mpanuka, akaza kugira ibyo atangaza bamaze gutabara abantu. Turakomeza kubibakurikiranira mugume hafi.

NO COMMENTS

Leave a Reply