AS Kigali ihuye n’ibyago bidasanzwe, naho Kirehe FC ikora amateka

AS Kigali ihuye n’ibyago bidasanzwe, naho Kirehe FC ikora amateka

| | Yasomwe inshuro 975 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukwakira mu mikino ya shampiyona yari iteganyijwe harimo umukino wahuje ikipe ya AS Kigali n’ikipe ya Sunrise FC ndetse n’awahuje ikipe ya Kirehe FC n’ikipe ya Musanze

  • AS Kigali VS Sunrise FC

Uyu mukino watangaiye ku isaha ya 15h n’igice z’amanywa ukaba wabereye ku kibuga cya Kicukiro, gusa ikipe ya AS Kigali ibyo ikorewe n’agahomamunwa.

as-kigali-3-2-etincelle-14
AS Kigali FC

Abakinnyi ndetse n’abafana ba AS Kigali biyumvishaga ko bashobora guitsinda ikipe ya Sunrise yari yakiriye uyu mukino gusa ikaba itariri imbere y’abafana bayo, gusa birangiye ikipe ya Sunrise ibonye insinzi y’igitego kimwe k’ubusa

Ku ruhande rw’ikipe ya AS Kigali yabonye amahirwe menshi gusa ibura igitego, kuko mu gice cya mbere yabonye penariti yari ivuye ku muzamu wa Sunrise FC, gusa Ndayisaba Hamidu atazuyaje ayihereza umuzamu wa Sunrie FC mu biganza bye.

Uyu mukino urinze urangira ikipe ya AS Kigali yabuze uburyo yishyura maze Sunrise ijyana I Nyagtare amanota atatu

  • KIREHE FC vs MUSANZE FC

Uyu wari undi mukino wa Shampiyona ukaba wabereye mu karere ka Kirehe ku kibuga cy’aka karere, ndetse ikipe ya Kirehe yari yakiriye uyu mukino wabashije kwitwara neza imbere y’abafana bayo, maze inyagira Musanze FC igitego Kimwe k’ubusa

dsc_9116
Ikipe ya Musanze FC

Uyu mukino nawo wakomereye cyane ikipe ya Kirehe FC kuko nubwo ariyo yari yakiriye iri iwayo, ikipe ya Musanze yari yayirushije abafana cyane gusa igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi yananiranywe

rutahizamu_wa_kirehe_fc_kamoja_iburyo_
Umwe mu bakinnyi ba Kirehe FC

Mu gice cya kabiri ibintu byahindutse maze ikipe ya Kirehe itangira gusatira cyane k’uburyo budasanzwe maze ibasha kubona igitego kimwe rukumbi ari nacyo kiyihesheje insinzi

NO COMMENTS

Leave a Reply