Kigali: Ikorwa ry’ umuhanda ryatumye umugore afatanwa imbunda yari ahishe mu rugo

Kigali: Ikorwa ry’ umuhanda ryatumye umugore afatanwa imbunda yari ahishe mu rugo

| | Yasomwe inshuro 39,509 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Mta 2016, mu Mujyi wa Kigali mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo mu rugo rw’ umuturage havumbuwe imbunda zigera kuri 3 nshyashya zari zitabwe.

Izo mbunda zasanzwe zitabye muri rumwe mu ngo ziri ahari guhangwa umuhanda mushya uva ku Nteko Ishinga Amategeko ugana Kacyiru uzunganira imihanda iri hafi y’ahari kubakwa inyubako za Kigali Heights na Kigali Convention Center.

width=
Abakozi b’ ikigo cy’ ubwubatsi cya Horizon bari gukora uyu muhanda nibo batahuye izi mbunda bivugwa ko ari nyinshi

Nyir’inzu yahise atabwa muri yombi na polisi.Izi mbunda zavumbuwe n’abakozi ba sosiyete y’ubwubatsi ya Horizon ubwo basenyaga urukuta rw’inzu y’uwitwa Josephine Uwamwezi ahazwi nko kwa Nyiragasazi, bakagwa ku mbunda zisa nk’izibitse mu bubiko bwazo bwihariye.

Abakoresha ba Horizon na Polisi bareba ahatabye izi mbunda.
Uru nirwo rugo rwavumbuwemo imbunda zitabye

Umwe mu bakozi baguye kuri izi mbunda yavuze ko izi mbunda zikiri nshya, zikaba zari zitabye mu gitaka mu kabati. Yongeraho ariko ko zikibeka babajije umugore witwa Nyiragasazi wabaga muri iyi nzu ari nawe nyirayo abereka ko nta bisobanuro ashaka kubaha kuri izi mbunda.

Yagize ati: “Abakozi bakimara kubivuga, uriya mukomiseri uhagarariye bariya bakora imihanda abibaza uriya mugore nyir’inzu babanza guterana amagambo amubaza ngo ‘utunze imbunda?’ we akamubwira ati ‘ibyo se birakureba’ akimara kumusubiza gutyo ni bwo yahise ahuruza polisi.”

Aha niho hataburuwe izi mbunda (Ifoto/Irakoze R.)
Abantu batandukanye barareba uko bataburura imbunda

Uyu mukozi yakomeje atangariza avuga ati: “iriya mashini yari irimo irasenya ihirika iki gikuta cya hano bimwe bigwamo imbere, duhagaze turimo turareba abandi barimo gukuramo amabuye; ariko bikimara kugwamo imbere njyewe umuhungu twari turi kumwe we yari ari kurebamo ahita atubwira ngo harimo imbunda, ndebye nanjye ndazibona ni bwo nahise mpamagara uriya mushoferi ndamubwira nti ‘harimo imbunda’ we ahita ahamagara uriya uhagarariye abakozi turazimwereka.”

Yunzemo ati: “Hari imwe yari imanitse mu kabati kayo, hari n’izindi ebyiri nabonye zari ziri hasi, bahise bahatuvana ari izo ngizo maze kubona; zari zibitse zisa nk’aho ziri mu kabati kazo zonyine. Ikigaragara cyo ziracyari nshya nk’uko nazibonye, nabonye buri mbunda ifite imitutu ibiri.”

Amafoto:izubarirashe

 

NO COMMENTS

Leave a Reply