Kigali: Kajugujugu ya RDF yakoze impanuka

Kigali: Kajugujugu ya RDF yakoze impanuka

| | Yasomwe inshuro 1,967 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 27 Ukwakira 2016 mu karere ka kicukiro i Masaka habaye impanuka ya kajugujugu y’igisirikare cy’u Rwanda RDF.

Nkuko umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yabibwiye izubarirashe dukesha iyi nkuru, ngo abantu babiri barimo bombi barokotse umwe muri bo arakomereka.

Lt Col René Ngendahimana yakomeje avuga ko iyo ndege yigishirizwagaho abiga gutwara indege ndetse ngo ikanakoreshwa imirimo yo gucunga umutekano.

Kugeza ubu icyaba cyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana

NO COMMENTS

Leave a Reply