Kigali: Mu murenge wa Gitega havumbuwe igisasu

Kigali: Mu murenge wa Gitega havumbuwe igisasu

| | Yasomwe inshuro 143 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere abakozi barimo gucukura umusarane mu gipangu gikoreramo urusengero The Holy Israel Church hafi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Meteo-Rwanda) giherereye mu Murenge wa Gitega havumbuwe igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade.

grenadeUmuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, ku murongo wa Telephone yabwiye Touch Rwanda ko nyuma yo kumenya iby’icyo gisasu, inzego zibishinzwe zabimenyeshejwe barakihakura.

Yagize ati:”Ku munsi w’ejo mu masaha y’igicamunsi mu gihe cya saa kumi n’ebyiri, nibwo polisi yamenye amakuru yuko ahantu bacukuraga umwobo ufata amazi mu murenge wa Gitega, habonetse igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade ariko baza gusanga yari ihamaze igihe kirekire ishaje, ubwo rero habayeho kumenyesha inzego zibishinzwe, aho tuvuganira ubu ngubu nuko iyo gerenade bayihakuye kugira ngo bakore ibikwiriye kuko gerenade nk’izo zivanwa mu baturage, hanyima bakaba baziturikiriza ahantu babona hari umutekano nuko byagenze”.

Uyu muyobozi kandi yanaboneyeho gusaba abaturajye kujya batanga amakuru ku gihe, mu gihe cyose babonye ibintu nk’ibi (Gitega havumbuwe igisasu).

Ati:“Twe dushishikariza abaturage gutanga amakuru mu gihe babonye igisasu nk’icyo muri karitsiye ko bahita babimenyesha inzego zibishinzwe hakaba hacungirwa umutekano, gusa icyo twamara impungenge abaturage nuko mu gihe kibonetse nkuko, hari urwego rwabihuguriwe kandi rubifitiye ubushobozi mu kuba babivana ahongaho bakaba babijyana ahateganyijwe bagomba kuba babiturikiriza”.

Uyu muyobozi akomeza asaba abaturage ko aho bamenya amakuru ko haba hari igisasu cyangwa se n’ikindi kintu cyahungabanya umutekano, bajye bihutira kubimenyesha inzego z’ umutekano ziri hafi, kugira ngo zikore ubutabazi bwihuse icyo gisasu kibe cyakurwa mu baturage kitaragira uwo cyangiza.

Yakozwe n’Umurerwa Vestine

1 COMMENT

  1. Polisi yacu tubashimira uburyo mutuba hafi. Ibi nibyo byerekana ubunyamwuga bwanyu! Uburyo mwabaye hafi aba baturage ba Gitega turabibashimira.

Leave a Reply