Kiliziya Gatolika yemeje ko abakristu bashobora kujya batwika ababo bitabye Imana

Kiliziya Gatolika yemeje ko abakristu bashobora kujya batwika ababo bitabye Imana

| | Yasomwe inshuro 733 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yemeje ko abakristu bashobora gutwika imibiri y’ababo bavuye muri ubu bugingo ariko hakabaho kubika mu buryo bwiza ivu w’uwapfuye nkuko byatangajwe mwibwirizwa ryiswe  “Ad resurgendum cum Christo” aribyo bishatse kuvuga  mu Kinyarwanda “Kuzukana na Kirisitu.”

cremation-61d06

Nubwo rwose iri bwiriza ryemejwe ntirikuraho ko Kiriziya Gatorika yemera ko no gushyingura umuntu n’umubiri we byakomeza gukorwa, yemera ko abantu bashobora guhambwa mu butaka cyangwa bagatwikwa, ariko ikaziririza gutagaguza ivu ry’uwapfuye cyangwa kuribika mu rugo.

Karidinali Gerhard Müller, ushinzwe Inama y’Ihame ry’Ukwemera muri Vatikani yabwiye itangazamakuru ejo hashize ko Kiliziya yemera izuka kandi ikaba yitandukanyije n’abavuga ko iyo umuntu apfuye biba birangiye, cyangwa ko yongera akagaruka yihinduye ikindi kinyabuzima.

Kiliziya iti “Gutwika umurambo ntibibuza Imana, yo ishobora byose, kuzura umubiri w’uwapfuye mu buzima bushya.”

Ubuyobozi bwa Kiliziya ariko busaba abakilisitu gukomera ku muco wo gushyingura abapfuye mu gitaka, kuko byerekana impuhwe no gufatana mu mugongo kandi bigashushanya guhambanwa no kuzukana na Yezu Kirisitu.

Karidinali Muller ati “ Iyo umuntu ashyinguwe mu gitaka cyangwa ivu rye rikabikwa ahabugenewe cyangwa mu mva; iyo mva cyangwa aho hantu hagomba kwandikwa izina rye, iryo yabatijwe ari naryo Imana ikoresha iri kumuhamagara.”

Yongeyeho ko umubiri wa muntu atari umwanda bityo rero ko kujugunya ivu rye cyangwa kumuhamba ahantu hatazwi bikaba bitemewe mu myemerere ya gikirisitu.

NO COMMENTS

Leave a Reply