Kirehe: Abagabo babiri barafunzwe nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge

Kirehe: Abagabo babiri barafunzwe nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge

| | Yasomwe inshuro 76 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abantu babiri  bafatanywe ikiyobyabwenge cya Kanyanga  mu mukwabu wakozwe mu karere ka Kirehe,  mu Ntara y’i Burasirazuba ku itariki ya  12 Ukwakira 2016.

Abafashwe ni Nsabimana Jean Baptiste w’imyaka 31 y’amavuko na Kamuntu Shadrack w’imyaka 24, bafatanywe litiro 20 za Kanyanga , aho batuye mu kagari ka Cyunuzi, umurenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe , bafatirwa mu mukwabu wahakorewe na Polisi ikorera muri ako gace, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatore.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi,yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye abafunzwe bafatwa ndetse n’ibyo basanganywe.

Yagize ati,”Ibiyobyabwenge ni bibi kuko biteza ubukene mu miryango kuko uwabinyoye adakora, ahubwo apfusha ubusa ibyakabaye biteza umuryango imbere.
IP Kayigi yavuze ko bimwe mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane yo mu ngo, biterwa ahanini no kunywa ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi.
Yakanguriye abaturage kutanywa, kudakwirakwiza no kutagurisha ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.
Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594, ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3)  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

NO COMMENTS

Leave a Reply