Kirehe: Abahoze banywa ibiyobyabwenge bagiriwe inama yo kuba bamwe mu babirwanya

Kirehe: Abahoze banywa ibiyobyabwenge bagiriwe inama yo kuba bamwe mu babirwanya

| | Yasomwe inshuro 84 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abahoze banywa ibiyobyabwenge bakusanyirijwe mu kigo mu karere ka Kirehe, aho bategereje guhabwa inyigisho ngororamyitwarire, bagiriwe inama ko atari ukubireka gusa, ahubwo bakwiye no guhamagarira bagenzi babo bakibirimo kubireka.

Ni ubutumwa bahawe n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Kirehe, Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana ,  mu nama yagiranye n’abagera kuri 78 bahoze banywa ibiyobyabwenge, aho yabasobanuriye ingaruka zabyo kuri bo, ku miryango yabo no ku gihugu muri rusange.

IP Gahigi yabwiye uru rubyiruko kubyo kurwanya ubujura bw’amatungo ndetse n’ubusinzi, aho yabakanguriye kuba inyangamugayo,  bakunda igihugu kandi bakagira uruhare muri gahunda za Leta.

Yagize ati:” Ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo ntibirangirira ku babinywa gusa,  buri wese yagerwaho n’ingaruka kandi mu myaka yose n’aho ari hose. Ibi rero bifite ingaruka ku muryango nyarwanda wose kuko biteza umutekano muke .”

Abenshi mu bari muri iki kigo, ni abagiye bafatanwa urumogi n’ibiyoga by’ibikorano bizwi nka muriture, yewemuntu, bareteta n’izindi nka Kanyanga na blue sky zivanwa mu bihugu duturanye; zose zirimo ibyangiza ubuzima bw’abantu.

IP Harerimana yavuze ko ingingo ya 593 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda  isobanura ko bibujijwe guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge.

Naho ingingo ya 594 yo ikaba ivuga ku bihano aho igira iti:” Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.

Hari abantu batandukanye bagiye bafatwa bacuruza ibiyobyabwenge, bamwe mu babinywa bafashijwe kubireka, bagarurwa mu murongo mwiza  kubera ubujyanama bagiye bahabwa.

Mu rwego rwo guca burundu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, IP Harerimana yagize ati:” urubyiruko rugize umubare munini w’abaturage, kubera iyi mpamvu; guca burundu icuruzwa ry’urumogi no kurunywa bizafasha kubaka igihugu kizima gifite umutekano usesuye kizira ibyaha biterwa ahanini n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge”.

Imibare ya Polisi yerekana ko kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha biri mu bitera  ibyaha byinshi hirya no hino mu gihugu.

NO COMMENTS

Leave a Reply