Kirehe: Ndizeye yafatanywe moto bikekwa ko yayibye muri Nyagatare

Kirehe: Ndizeye yafatanywe moto bikekwa ko yayibye muri Nyagatare

| | Yasomwe inshuro 134 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe yataye muri yombi umusore witwa Ndizeye Donatien w’imyaka 23, akaba yafatanywe moto yari amaze ibyumweru 2 yaribye mu karere ka Nyagatare akaza kuyihisha muri aka karere.

yafatanywe moto

Iyi moto  RB 059 G ikaba yarafatiwe mu kagari ka Gasarabwayi, umurenge wa Musaza.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kirehe Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yavuze ko kugirango iyi moto ifatwe ari umuturage watanze amakuru.

Yasobanuye ko Ndizeye ubusanzwe ukomoka mu murenge wa Matimba akarere ka Nyagatare yasabye mugenzi we ukorera akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu gasanteri ka Karangazi muri Nyagatare kumutiza moto ngo abe arya umunyenga, akayimuha agahita aza kuyishakira umuguzi muri Kirehe.

Yavuze ati:” Mu byumweru 2 bishize, Polisi ya Nyagatare yari yatubwiye ko hari moto yibweyo ishobora kuba yaje ino, natwe dutangira gushakisha. Uyu Ndizeye rero amaze kuyigeza ino, yayihishe mu nzu atangira kuyishakira umuguzi, umuturage wari ugiye kuyigura nawe agira amakenga ya moto nzima igurishwa itagera hanze ngo ikore akazi akeka ko ari injurano, nibwo yabitubwiye tujya kuyireba dusanga ni imwe yashakishwaga, nibwo twahise tumufata, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigarama.”

SP Rutaremara yashimye uyu muturage watanze amakuru yatumye hafatwa iyi moto anasaba abaturage gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda, bayiha amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ibyaha no gufata ababikekwaho.

Yagize ati:”Turashimira abaturage uruhare bagira mu kwicungira umutekano, kandi abantu bakwiye gukora aho gutega amaramuko n’amakiriro mu kwiba kuko hari imirimo myinshi umuntu yakora aho kwiba.”

Yasoje akangurira abaturage n’abamotari by’umwihariko kwirinda guha icyuho abajura babibira moto, bakirinda guha moto zabo abantu batizeye, bakanirinda uburangare kuko nabwo buri mu bituma bibwa, aho bibaye bakihutira kumenyesha Polisi n’izindi nzego ziyunganira.

1 COMMENT

  1. Ibi ni byiza rwose turashimira police yafashe iyi moto ariko ikiza kiri muri iyi nkuru nuburyo abaturajye dutangiye kumva uruhare rwacu mu kwicungira umutekano. uyu muturajye iyo adatanga amakuru iyi moto ntago iba yarafashwe. ibi nibyo gushimirwa. icyo twasaba police nuko iperereza ryakorwa neza niba hari n’abandi babigizemo uruhare babihanirwe.

Leave a Reply