Kitoko azaririmba mu gitaramo cya Rayon Sport mu Bubiligi

Kitoko azaririmba mu gitaramo cya Rayon Sport mu Bubiligi

| | Yasomwe inshuro 1,020 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kitoko yifatanyije n’ikipe ya Rayon Sport  n’abakunzi bayo baba hanze y’u Rwanda mu gihugu cy’ Ububirigi bateguye igitaramo cyiswe Rayon Sport Gala Night cyo kwishimira igikombe cy’Amahoro ikipe ya Rayon Sport yegukanye muri uyu mwaka wa 2016

14563559_181498498961304_1427153342895776882_n

Iki gitaramo kizaba kitabiriwe n’abantu batandukanye bafana Rayon Sport gusa baba hanze y’u Rwanda(Diaspora)

Muri iki gitaramo kandi hazatangizwa ikigega cyo gufasha ikipe ya Rayon Sport mu rwego rwo kuzamura ikipe, iyi gahunda ikaba yariswe Gikundiro Funds

Abahanzi nyarwanda baba hanze nibo batumiwe kugirango bazasusurutse abazaba bitabiriye iki gitaramo, muri abo bahanzi harimo Kitoko Bibarwa, Jean Paul Samputu na De Gaulle

Iki gitaramo kizaba tariki ya 12 Ugushyingo 2016, kikaba kizabera Birmingham mu mujyi wa Bruxelles ho mu gihugu cy’ububiligi, kwinjira bikaba ari amafaranga 25 y’amayero

NO COMMENTS

Leave a Reply