Kiyovu ihawe isomo n’ikipe ya Gicumbi

Kiyovu ihawe isomo n’ikipe ya Gicumbi

| | Yasomwe inshuro 749 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kiyovu ihawe isomo n’ikipe ya Gicumbi FC maze iyinyagira ibitego bine kuri kimwe(4-1) ku munsi wa gatatu wa shampiyona, ukmukino wabereye kuri stade ya Mumena.

211d1bff6afc43256dcdd6b52a82bcd8

Uyu mukino wabereye kuri stade ya Mumena, ukaba watangiye ku isaha ya Saa cyenda n’igice, gusa abasore ba Gicumbi FC beretse abasore ba Kiyovu ko bashoboye maze bayinyagira ibitego bine kuri kimwe

Ikipe ya Kiyovu yabanje gutungurwa ubwo ku munota wa karindwi yatsindwaga igitego cya mbere gitsinzwe na Rutayisire Egide, gusa bidatinze ku munota wa 34 Bigirimana Blaise wa Kiyovu Sport yahise yishyura maze amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe

Mu gice cya kabiri, Kiyovu ihawe isomo ibintu birahinduka maze ikipe ya Gicumbi ihita iyinyagira ibitego biatu byikurikiranya bitsinzwe na  Mudeyi Souleyman ku munota wa 64, Rutayisire Egide ku munota wa 71 na Muhumure Omar ku munota wa 82.

Mu yindi mikino yabaye:

Bugesera FC 0-0 Espoir FC

NO COMMENTS

Leave a Reply