Knowless, Rihanna na Shakira guhatanira ibihembo bya NRJ music Awards

Knowless, Rihanna na Shakira guhatanira ibihembo bya NRJ music Awards

| | Yasomwe inshuro 893 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

NRJ Music Awards ni ibihembo bitegurwa na Radio ikomeye yo mugihugu cy’ Ubufaransa izwi nka NRJ, aho bahemba abahanzi bitwaye neza b’ igitsina gore.

Ibi bihembo byatangiye mu mwaka wa 2000 ku bufatanye na televiziyo ya TF1. Ibi bihembo bihemba igitsina gore mu guhitamo abahanzi bahatana bagendera ku muhanzi ukunzwe cyane muri uwo mwaka nabwo bigabanyijemo ibice bibiri.

Mu bahanzi 12 batorwa haba harimo abahanzi batandatu babarizwa mu bihugu bivuga igifaransa ndetse n’ abandi batandatu bo mu bihugu bivuga icyongereza.

Mu bahanzi bakomeye bari guhatana muri uyu mwaka harimo Abahanzikazi nka Beyonce Knowless, Rihanna, Shakira, Sia ugezweho muri iyi minsi bitewe n’ indirimbo ze hamwe na Adele ndetse na Lady Gaga aba bombi bari mu kiciro kimwe aho bazatorwamo umwe uzahiga abandi.

Image result for nrj music awards 2016
NRJ music Awards ibera mu gihugu cy’ ubufaransa

Abahanzi bo mubihugu bivuga Igifaransa bahatanye

1. Céline Dion
2. Imany
3. Jenifer
4. Louane
5. Tal Officiel
6. Zaho

Abahanzi batandatu bahatanira umwanya baturuka mu bihugu bivuga icyongereza.
1. Adele
2. Beyoncé
3. Lady Gaga
4. Rihanna
5. Sia
6. Shakira

Abahanzi begukanye ibihembo mu mwaka washize wa 2015.

  • umuhanzi w’ umwaka w’ umufaransa : Louane
  • Umuhanzi w’ umwaka mpuzamahanga: Ellie Goulding
  • Umuhanzi mwiza w’ umugore mu Bufaransa: Shy’m
  • Umuhanzikazi mpuzamahanga w’ umwaka :Taylor Swift
  • Umuhanzi w’ umugabo mu Buransa : M. Pokora
  • Umuhanzi mpuzamahanga w’ umugabo : Ed Sheeran
  • Itsinda ry’ umwaka mu Bufaransa : Fréro Delavega
  • Itsinda ry’ umwaka mpuzamahanga : Maroon 5 – “Sugar”
  • Indirimbo y’ umwaka mu Bufaransa : Kendji Girac – “Conmigo”
  • Indirimbo y’ umwaka mpuzamahanga : Wiz Khalifa and Charlie Puth – “See You Again”
  • Video y’ umwaka : Taylor Swift and Kendrick Lamar – “Bad Blood”
  • DJ w’ umwaka : David Guetta

NO COMMENTS

Leave a Reply