Koreya y’ Epfo mu migambi yo kwica Kim Jong Un

Koreya y’ Epfo mu migambi yo kwica Kim Jong Un

| | Yasomwe inshuro 154 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Minisitiri w’ ingabo mu gihugu cya Koreya y’ Epfo, Han Min-koo yatangaje ko igihugu cye gifite umugambi ndetse kikaba cyaramaze kwitegura uburyo kigomba kwica Kim Jong Un, perezida wa Koreya ya Ruguru ihora ihanganye bikomeye na Korea y’ Epfo.

Ibi Han Min-koo yabitangaje ubwo yari imbere y’ inteko ishingamategeko ya Koreya y’ Epfo kuri uyu wa gatatu, maze abadepite bamubajije niba hari uburyo bwarangije gutegurwa bwo kwivugana Kim Jong Un, yasubije atazuyaje ko buhari.

Han Min-koo yanakomeje avuga ko barangije gutegura ibisasu bya kirimbuzi byiteguye gusenya burundu umwanzi wabo ariwe Korea ya Ruguru.

Yagize ati: ” Korea y’ Amajyepfo ifite igitekerezo n’ umugambi wo gukoresha ibisasu kirimbuzi bishobora gusenya umwanzi.”

Ibi bitangajwe nyuma y’ iminsi Koreya ya Ruguru igerageza ibitwaro by’ ubumara benshi banemeza ko byaba ari ibitwaro bifite ubukana mu mateka y’ isi. Ibi bikaba byarakomeje gutera ubwo cyane mukeba Koreya y’ Epfo ndetse n’ abanyamerika muri rusange bavugwaho gukorana bya hafi.

NO COMMENTS

Leave a Reply