Koreya ya Ruguru: Itangazamakuru ryatabarije abakozweho n’umwuzure

Koreya ya Ruguru: Itangazamakuru ryatabarije abakozweho n’umwuzure

| | Yasomwe inshuro 119 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cya Koreya ya Ruguru itangazamakuru ryatabarije abakozweho n’umwuzure wangije inyubako ibihumbi n’ibihumbi, bagasaba abasirikare bose n’abaturage gufasha abakozweho n’uwo mwuzure.

Kugeza ubu ibiro ntaramakuru KCNA ntibiragaragaza imibare y’abaguye muri uwo mwuzure ndetse n’ishusho yawo ntiramenyekana.

Mu cyumweru gishize Umuryango w’Abibumbye washyize ahagaraga raporo ivuga ko abaturage 60 bishwe n’umwuzure abarenga ibihumbi 44,000 bava mu byabo, hafi y’umugezi wa Tumen ugaragaza umupaka utandukanya Ubushinwa n’Uburusiya.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko hari inyubako nyinshi z’abaturage zangiritse, imihanda, amasoko, inganda n’inzuri. Abaturage bo mu majyaruguru y’intara ya Hamyong ngo bakaba bari mu bukene bukabije.

Igihugu cya Koreya ya Ruguru gikunze kwibasirwa n’ibiza cyane cyane umwuzure byibura abagera ku 169 bamaze gupfa bishwe n’umwuzure mu mwaka wa 2012, kugeza ubu iki gihugu kikaba kiri gushaka uburyo cyasana inyubako no gufasha abakozweho n’umwuzure.

NO COMMENTS

Leave a Reply