Koreya y’Epfo: Park yasabwe kwegura mu kwezi kwa kane umwaka utaha

Koreya y’Epfo: Park yasabwe kwegura mu kwezi kwa kane umwaka utaha

| | Yasomwe inshuro 161 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa kane ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cya Koreya y’Epfo, ryasabye perezida w’iki gihugu Park Geun-Hye kwegura mu kwezi kwa kane umwaka utaha wa 2017, akaba yahawe icyumwe kimwe kuba yatanze umwanzuro kuri ubwo busabe.

downloadMuri iki cyumweru Park Geun-Hye nibwo yavuze ko ari mu nzira zo kwegura, nyuma y’igitutu yashyizweho ndetse n’amamiliyoni y’abaturage birara mu mihanda bigaragambya.

Abanyamategeko bagera ku 128 bemeranyije ko perezida Park Geun-Hye agomba kwegura mu kwezi kwa kane , amatora y’umukuru w’igihugu akaba mu kwezi kwa gatandatu umwana utaha.

Umuyobozi w’inteko ishingamategeko Chung Jin-Suk yavuze ko abanyamategeko bose bafashe umwanzuro, ku ngengabihe izakurikizwa mu matora nyuma y’inama ikomeye y’abarwanashyaka yateranye.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyi ngengabihe yashyizweho, izafasha kubungabunga amahoro no gutekana kw’igihugu ndetse ngo bizafasha amashyaka gutegura amatora y’umukuru w’igihugu.

Nubwo uyu muperezida yahawe amezi agera kuri ane yitegura kuva ku butegetsi, rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ryavuze ko Park atakagombye kurenza impera z’ukwezi kwa mbere ari ku butegetsi.

Ati:”Abanyakoreya bose barashaka ko Park agenda mu maguru mashya, ntibashaka ko aguma ku butegetsi igihe kirekire”.

Umwe mu bahoze ari abayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi Kim Moo-Sung, yavuze ko niba umukuru w’igihugu yemera kuzava ku butegetsi ku italiki 30 Mata umwaka utaha, nta mpamvu yo kumushyiraho igitutu ngo yegure.

kweguraSaenuri, ishyaka riri ku butegetsi muri Korea y’epfo rikaba ryahaye umukuru w’igihugu iminsi irindwi akuba yasubije ibaruwa imweguza ku butegetsi nkuko AFP dukesha iyi nkuru ibivuga.

NO COMMENTS

Leave a Reply