Koreya y’ Epfo yanze gufasha Koreya ya Ruguru mu mahano yahuye na...

Koreya y’ Epfo yanze gufasha Koreya ya Ruguru mu mahano yahuye na yo

| | Yasomwe inshuro 92 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa gatanu igihugu cya Koreya y’ Epfo cyanze gufasha Koreya ya Ruguru ku kibazo cy’umwuzure uherutse kwibasira Koreya ya Ruguru ukangiza ibintu by’abaturage batari bake ndetse n’amazu akahagendera.

ab3c4b83d4466f3ab46a362e3857a32ae05f7f9d

Koreya y’Epfo yavuze ko Kim Jong-Un perezida wa Koreya ya Ruguru ashobora kwibaza ku bufasha bahawe nk’ibyabaye  ubwo habaga umutingito ukomeye cyane kuva mu ntambara ya kabiri y’isi.

Miliyoni 15.5 z’amadorali y’Amerika nibwo bufasha Koreya ya Ruguru imaze kwakira buvuye  mu muryango mpuzamahanga utabara imbabare wa croix rouge ndetse  n’undi muryango witwa (IFRC).fb07fc7170088a2a67f4bef94050c652057a9b93Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa bivuga ko byibura abantu bagera ku 138 bapfiriye mu mwuzure abandi bagera kuri 400 baburiwe irengero. Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko byibura abantu bagera ku 140,000 bakeneye ubufasha, ariko raporo y’Umuryango Utabara Imbabare wa IFRC uvuga ko abantu ibihumbi 70,000 badafite aho baba nyuma y’uwo mwuzure wahitanye amazu Atari make.

UNICEF ku wa kabiri yavuze ko indwara zikomeje kwiyongera  ndetse n’imirire mibi aho bimaze kwikuba gatatu kuva umwuzure waba , Jeong Joon-Hee yabwiye abanyamakuru ko Koreya y’Epfo iramutse ihaye inkunga  Kim Jong-Un agomba kuyakira kandi akayiha agaciro.

Yagize ati:”Munsi y’aya mahano sintekereza ko ubufasha bwaza buturutse hanze bwaba butizewe”.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru minisiteri yateye utwatsi ubusabe bw’imiryango itegamiye kuri leta, yashakaga kuganira na Koreya ya Ruguru ku bufasha bushoboka baba bakeneye.

NO COMMENTS

Leave a Reply