Ku bwo gukunda ruhago umuryango umaze kubyara abana bakora ikipe n’abasimbura

Ku bwo gukunda ruhago umuryango umaze kubyara abana bakora ikipe n’abasimbura

| | Yasomwe inshuro 237 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Irineu Cruz ukunda cyane umupira w’ amaguru n’ umufasha we Jucicleide Silva bamaze kubyara abana b’ abahungu bagera kuri 13 bakora ikipe y’ umupira w’ amaguru ndetse aba bana bose bakaba baragiye bahabwa amwe mu mazina atangirwa na R, y’ abakinnyi bakomeye mu mupira w’ amaguru kandi ngo bakomeje kubyara n’ abandi.

Uyu muryango uvuga ko imwe mu mpamvu ibatera kubyara abana benshi gutya ari uko bashakaga kubyara umwana w’ umukobwa ariko ngo buri gihe bagerageje bisanga babyaye umuhungu kugeza bagize abana 13 kandi ngo ntibahagarika kugerageza kugeza igihe bazabyarira n’ umukobwa.

381c0b0300000578-0-image-a-221_1473468233231
Bamaze kuzeza ku bana b’ abahungu 13
381c0ae500000578-0-image-a-217_1473468198714
Uyu muryango usanzwe utunzwe n’ imirimo y’ ubuhinzi

Irineu Cruz w’ imyaka 40 y’ amavuko avuga ko mu kwita amazina y’ abana babo yari yumvikanye n’ umufasha we Jucicleide Silva ko umugabo azita amazina abana b’ abahungu naho umugore akita abana b’ abakobwa.

Ngo kubera gukunda abakinnyi, kandi akaza kuvumbura ko abo akunda bose nka Rivaldo, Roberto Carlos, Ronaldinho na Robinho, amazina yabo atangirwa na R, nawe yahisemo ko abana be azajya abita amazina y’ abakinnyi bakomeye kandi atangirwa n’ iyi nyuguti.

381c0b1f00000578-0-image-a-214_1473468161331

Ati:”Ubwo Jucicleide yasamaga bwa mbere twemeranyijwe ko yajya ahitamo amazina y’ abakobwa najye nkahitamo ay’ abahungu. Nakundaga cyane abakinnyi nka Rivaldo, Roberto Carlos, Ronaldinho na Robinho. Abakinnyi bose bakomeye byagaragaraga ko bafite amazina atangirwa na R, uko abahungu bavukaga, niyemeje kwishimira umupira w’ Amerika y’ Amajyepfo nita abahungu banjye amazina y’ abakinnyi nakundaga.”

381c0b2b00000578-0-image-a-215_1473468171811
Uyu mugore ngo azakomeza mpaka abyaye umwana w’ umukobwa nawe akamwita izina

Umwana uheruka kuvuka ndetse akaba afite ukwezi kumwe yahise ahabwa izina rya Ronaldo yiyongera kuri bakuru be Robson w’ imyaka 18, Reinan (17), Rauan (15), Rubens (14), Rivaldo (13), Ruan (12), Ramon (10), Rincon (9), Riquelme (7), Ramires (5), Railson (3), na Rafael (2).

381c0adb00000578-3782657-image-a-226_1473468535473
Nk’ uko abyifuza ngo abane be bose bakina umupira w’ amaguru kandi ngo ababonamo impano zikomeye

Irineu Cruz avuga ko aba bana bose ari abakinnyi b’umupira w’ amaguru beza, ariko cyane cyane ngo Robson na Rauan ngo ni ba rutahizamu beza abonamo impano, akaba yifuza kuzabona mu bana be havuyemo umukinnyi ukomeye ku rwego mpuzamahanga. Uyu mugabo ngo niwe usifura imikino ihuza abana be n’ abandi.

381c0af700000578-0-image-a-216_1473468186794 381c0ad300000578-0-image-a-225_1473468259016 381c0aef00000578-0-image-m-224_1473468250175

NO COMMENTS

Leave a Reply