Urban Boys na Tom Close bivanye mu gitaramo na 2Face

Urban Boys na Tom Close bivanye mu gitaramo na 2Face

| | Yasomwe inshuro 615 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Urban Boys na Tom Close ni bamwe mu bahanzi bari kuzataramira abakunzi babo mu gitaramo kizaba ku munsi wejo kuwa gatanu baririmbana n’ umuhanzi 2Face wo mugihgu cya Nigeria utegerejwe hano mu Rwanda.

2Face utegerejwe mu gitaramo cya live agomba gukora kuri uyu wa Gatanu muri Serena Hotel, yagombaga kuzaririmbana n’abahanzi Urban Boyz na Tom Close bo mu Rwanda ariko ubu bombi bamaze gusezera bavuga ko batazaririmba kuko ‘uwabatumiye yanze kuzuza amasezerano’.

2-face

Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook umuhanzi Tom Close niwe wabanje gutangariza Abanyarwanda ko atazagaragara muri iki gitaramo nkuko ku rupapuro rw’ amamaza iki gitaramo agaragaraho.

Tom Close yamenyesheje abafana be ko atazaririmba muri iki gitaramo ku mpamvu nawe zitamuturutseho ko ahubwo hari ibyo atabashije kumvikana n’ abateguye iki gitaramo aribo  kompanyi Entertainment Promoters, kuko batabashije kubahiriza amasezerano bakaza kumutenguha.

Tom Close yagize ati: “Ndifuza kubamenyesha ko kubera ko abateguye iki gitaramo batubahirije ibyo twumvikanye njye ntazabasha kukibonekamo gusa niba hari uwifuzaga kuzaza kureba 2Face hamwe n’abandi bahanzi bazaba bari muri iki gitaramo, ibi bidakwiriye kugira uwo bibuza kuzaza.”

Si Tom Close gusa kuko na Urban Boys yatangajeko, yivanye muri iki gitaramo kuko uwagiteguye yananiwe kubishyura igice cya mbere cy’amafaranga yagombaga kubafasha kwishyura itsinda ry’abacuranzi bagombaga kubafasha mu myitozo ya live mbere y’uko igitaramo kiba.

Safi Madiba ati “Igitaramo badutumiyemo ntabwo ari ukujyana CD, ni ukuririmba live, twari twumvikanye na Belinda[umuyobozi wa kompanyi yetumiye 2Face] twemeranya ko agomba kuzatwishyura avance mbere tukabona uko twishyura abazadufasha gukora live ariko ntabwo yabyubahirije.”

Yongeyeho ati “Nonese twagombaga kwikora ku mufuka tukishyura abacuranzi, ubwo twakwizera gute ko igitaramo kizaba? Igitaramo kitabaye se amafaranga yacu ubwo ntiyaba apfuye ubusa? Avance twumvikanye ntayo yaduhaye, hashize igihe kinini atubwira ngo araje ayaduhe bikarangira tumubuze kugeza uyu munsi hasigaye amasaha make ngo igitaramo kibe.”

Safi yavuze ko itsinda rya Urban Boyz ryivanye mu bagomba kuzaririmba mu gusigasira izina ryabo no kwirinda kuzakora ibidafututse imbere y’abafana. Ati “Ubwo dukomeze duceceke dutegereze ko igitaramo kigera tuzazane CD kandi ari ukuririmba live? Ni ibintu bidusebya imbere y’abafana bakabona ko byatunaniye kandi ari imitegurire mibi y’igitaramo.”

Nta kintu na kimwe 2Face arandika ku mbuga nkoranyambaga akoresha zose akomoza ku rugendo rwe i Kigali gusa hari video ngufi yacicikanye kuri Instagram mu Rwanda uyu muhanzi yemeza ko azaza. 2Face ntiyigeze ayishyira ku mbuga akoresha nta n’icyo aratangaza ku by’iki gitaramo gusa abamutumiye bavuga ko agomba kuza nta kabuza.

NO COMMENTS

Leave a Reply