Ku myaka 22, Umukinnyi Imran Nshimiyimana yatomoye umukunzi we ashyira hanze umunsi...

Ku myaka 22, Umukinnyi Imran Nshimiyimana yatomoye umukunzi we ashyira hanze umunsi w’ ubukwe

| | Yasomwe inshuro 3,533 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Imran Nshimiyimana umukinnyi w’ ikipe y’ igihugu Amavubi ndetse n’ ikipe ya APR FC yamaze gutangaza italiki azabana n’ umukunzi we yihebeye akaramata.

Nshimiyimana Imran w’ imyaka 22 yavutse taliki 18,8, 1994. Mu makipe yakiniye harimo ikipe ya As Kigali na  Police Fc ndetse na APR FC ari kubarizwamo ubu, uyu musore w’ imyaka 22 ushaka gusezera kubu seribateri yatangiye guhamagarwa mu ikipe y’ igihugu mu mwaka wa 2012.

imran22

Imran n’ umukunzi we kuri uyu munsi nibwo bashyize hanze ifoto barikumwe bambaye imyambaro isa, kuri Imran handitse amagambo avuga ko ari uwe ndetse nuwo bazarushingana nawe ari uko.

Kuri iyo foto hagati niho banditse italiki bazakorera ubukwe basa nkabari kurarika abantu ko batagomba kuzibagirwa iyo taliki ya 26 z’ ukwezi kwa 11 muri uyu mwaka turimo wa 2016.

imran
Imran n’ umukunzi we bazarushinga taliki ya 26/11/2016

 

Imran na Assna bitegura kurushinga
Imran na Assna bitegura kurushinga

 

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply