Ku myaka 24 gusa, Niyobuhungiro Fidele yatorewe kuba umunyamabanga mushya wa Mukura...

Ku myaka 24 gusa, Niyobuhungiro Fidele yatorewe kuba umunyamabanga mushya wa Mukura VS.

| | Yasomwe inshuro 324 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Eng. Niyobuhungiro Fidele w’imyaka 24, ni we watorewe kuba umunyamabanga w’ikipe ya Mukura VS asimbuye Sheikh Hamadan Habimana uherutse kwegura kuri uyu mwanya.

4207-9df01

Mu matora y’inama y’inteko rusange idasanzwe y’abanyamuryango ba Mukura Victory Sports babanje gufata umunota umwe wo kwibuka Senateri Jean de Dieu Mucyo wari perezida w’icyubahiro w’iyi kipe uherutse kwitaba Imana.

img-20161009-wa0032
Niyobuhungiro Fidel na Mushumba Charles bari bahanganye

Amatora yarangiye Niyobuhungiro Fidele w’imyaka 24 abaye umunyamabanga mushya wa Mukura VS, atsinze Mushumba Charles bari bahanganye ku majwi 85%.

Uretse uyu mwanya w’ubunyamabanga mushya watowe, bagombaga gutora na perezida ariko Nizeyimana Olivier wari weguye, yemera gukomeza kuyobora iyi kipe ndetse ko agiye kuzana imbaraga ziruta izambere.

Akimara gutorwa yagize ati “Kuba ndi muto bizampa ikizere cyo kwitwara neza mu nshingano nahawe, imbaraga zo ndazifite ntago bitazananiza nzaba SG mwiza cyane wa Mukura.”

275c9d6143e63109a366a34e6f12b1

NO COMMENTS

Leave a Reply