Ku myaka 5 umwana wa Oda Paccy yarangije icyiciro cya mbere...

Ku myaka 5 umwana wa Oda Paccy yarangije icyiciro cya mbere cy’ amashuri abanza

| | Yasomwe inshuro 2,832 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Mbabazi Yessah Linca umwana wa Oda Paccy yabyaranye na Lick Lick kuri ubu yamaze gusoza icyiciro cy’ ambere cy’ amashuri abanza aho yagisoje ku myaka itanu gusa.

Oda Paccy umuhanzikazi umaze kumenyakana  hano mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop bitewe n’ indirimbo ze zitandukanye yagiye akora, aho kuri ubu afite n’ indirimbo nshya yitwa Igikuba.

Muri iki cyumweru turangije nibwo uyu mwana w’ imfura ya Oda Paccy yasoje amashuri y’ icyiciro cy’ ambere aho yahawe impamyabumenyi.

linka
Linca w’ imyaka 5 yasoje icyiciro cy’ amashuri abanza

Mu kiganiro Touchrwanda.com yagiranye na Oda Paccy tumubaza ku iterambere ry’ umwana we yagize ati : “yes byanshimishije cyane kuko arangije maternelle ari umuhanga bityo akaba ari itangiriro ryiza k’ umwana kuko bituma atangira mu mwaka wa mbere azi agaciro ko kwiga ndetse anabikunda atari kwakundi umwana ajya kwiga umwinginga ,ni ishema rero Imana izakomeze imugende imbere muri byose kd imwagurire ubwenge”.

3
Iyi niyo mpamyabumenyi yahawe

Linca wigaga mu kigo cya BON BERGER ariho yasoreje maternelle Oda Paccy yakomeje atubwira ku mwana we agira ati: ikigo ndacyari kureba gusa buri wese aba yifuza ko nibura umwana yakwiga muri condition zitandukanye nizo tuba twarizemo kandi nshimira abantu bose bamubaye hafi afite imyaka 5 Impano irahari namuteguriye n’ibihembo byinshi bitandukanye gusa ni byinshi wakorera umwana kandi bikamunezeza.

4
Abana batsinze bagenewe ishimwe

2

1 COMMENT

  1. oya wa munyamakuru we uratubeshye bavuga amashuri y’incuke ntibavuga icyiciro cyambere cy’amashuri abanza kuko icyo cyiciro ni muwagatatu (P3), amashuri y’incuke si amashuri abanza ni pre-scolaire

Leave a Reply