Ku myaka 8 umuhanzi Baby Style akomeje gutungura abantu

Ku myaka 8 umuhanzi Baby Style akomeje gutungura abantu

| | Yasomwe inshuro 872 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Baby Style, umuhanzi ukiri muto wimyaka 8 yonyine nawe ari mu bahanzi bato bari kuzamuka muri muzika Nyarwanda aho amaze gukora indirimbo 2 ndetse n’ iya mashusho imwe gusa abamubonye bakomeje kwishimira ibikorwa by’ uyu mwana wiga mu mashuri abanza.

Mu Rwanda bikomeje kugaragara ko abahanzi bakiri bato ari bakeya kandi nabaje bikagorana ko babimaramo igihe kinini aha twavuga ko nabaza bakamenyekana iyo hashize igihe bahita babura bitewe n’ amasomo cyangwa ababyeyi bakabona ko bitari ngombwa hakabaho kudindira ku muhanzi wu mwana.

Baby Style

Indirimbo yakoze bwambere yayise Ndashima

Touchrwanda.com yifuje kuganira na Baby Style tumubaza icyatumye ajya mu muziki yadutangarije ko yasabye ababyeyi be kuzamukorera indirimbo gusa nawe bamusaba kugira amanota meza mu ishuri yabigeraho bakamujyana muri studio gukorerwa indirimbo.

baby style

Baby Style umaze kugira indirimbo ebyiri

Tuganira n’ umubyeyi wa Baby Style yagize ati: ngewe nafashe umwana wange muhemba gukorerwa indirimbo kuko yari yanshimishije mu ishuri ariko icyaje ku ntungura ni ubuhanga yari afite mbona ko byanze bikunze nzamwinjiza mu muziki kuko nawe abikunda kandi n’ abandi bamwumvishe b’ inshuti zange zahafi bangiriye inama yo kumureka akaririmba abifatanya no kwiga.

Baby Style

Uyu ni mukuru wa Baby Style bakoranye indirimbo ya mbere

Twongeye ku mubaza niba atari ukumushyira mu muziki ejo akamutererana wenda biturutse nko kwanga ishuri kuko akiri muto cyane kuri ibi yadutangarije ko hari amabwiriza yamuhaye ajyanye n’ ibikorwa bye ati: ubundi azajya akora indirimbo aruko habaye ho gufunga igihembwe n’ azana amanota meza akore indi ndirimbo ariko mugihe yatsinzwe nzajya muhana kugeza yisubiyeho akazana amanota meza.

Kanda hano ubashe kureba iyi ndirimbo ya Baby Style afatanyije na Young Boy.

 

NO COMMENTS

Leave a Reply