Ku myaka 82 umuhanzi Leonard Cohen yatabarutse.

Ku myaka 82 umuhanzi Leonard Cohen yatabarutse.

| | Yasomwe inshuro 99 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umurirmbyi, umwanditsi w’indirimbo zinyuranye kandi zakunzwe cyane na benshi, Leonard Cohen, umunya Canada yitabye Imana afite imyaka 82.

_92396819_37950777Nkuko tubikesha ibiro by’itangazamakuru BBC, iyi nkuru yamenyekanye binyuze ku rukuta rwe rwa facebook, gusa nta yandi makuru arambuye yahatangajwe.

Ati: ”Tubamenyesheje n’akababaro kenshi ko umwanditsi w’indirimbo Leonard Cohen yitabye Imana”.

Minisitiri w’ Intebe wa Canada Justin Trudeau niwe wabaye uwa mbere mu kunamira uyu muhanzi uzwi cyane mu ndirimbo nka Hallelujah na Dance Me to the End of Love.

Yagize ati: “N’umubabaro mwinshi nakiranye urupfu rw’umuririmbyi w’icyamamare Leonard Cohen” .

Yakomeje avuga ko uyu muhanzi azakomeza yibukwa mu ndirimbo ze mu ijwi rye ryaryoheye abatari bacye.

_92396820_37950777Umuhungu wa Cohen, Adam yabwiye Rolling Stone ati:”Umubyeyi wanjye yitabye Imana mu mahoro ari imuhira I Los Angeles, azi neza ko yarangije igikorwa cye cy’indirimbo nziza”.

Uwo muririmbyi yavukiye i Montreal, Canada, yasohoye indirimbo nka Suzanne, Bird on the Wire na Im Your Man, hanyuma yandika urukurikirane rw’indirimbo 14, You Want It Darker, mu kwezi gushize. Akaba ari mu baririmbyi ba Rock and Roll Hall kuva mu 2008.

John Lissauer, yafashije gukora indirimbo ya Hallelujah hamwe n’izindi nkurikirane z’indirimbo mu myaka ya 1970 no 1980, Cohen, avuga ko yari umuririmbyi udasanzwe.

NO COMMENTS

Leave a Reply