Ku rubyiniro rumwe Fireman yakubye inshuro Mico The Best amwereka itandukaniro –...

Ku rubyiniro rumwe Fireman yakubye inshuro Mico The Best amwereka itandukaniro – AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 1,021 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu ijoro ryo ku cyumweru taliki 16 mu gitaramo cyabereye i Nyamirambo cyari gihuriwe mo n’ abahanzi batandukanye nka Fireman, Mico The Best na Lanie aba bombi mu miririmbire yabo bakirwe n’ abafana mu buryo butandukanye.

Igitaramo cyabereye mu kabari ka Sun City gaherereye i Nyamirambo abantu bari bakubise buzuye ari benshi bategereje kureba abahanzi bari kuza kubataramira muri iryo joro.

Fireman, Mico na Lanie nibo bahanzi bari bitezwe kuririmba ariko mbere yuko bajya ku rubyiniro habanje kuririmba itsinda rizwi ku izina rya Njuga Band baririmba indirimbo zabo harimo iyamenyekanye yitwa wararahiye. Iri tsinda rimaze kuvaho nibwo haje gukurikira ho umuhanzikazi Lanie nawe abaririmbira indirimbo aheruka gushyira hanze yitwa Iyo mbimenya.

Nyuma ya Lanie haje gukurikiraho umuhanzi Mico The Best mu ndirimbo ze zitandukanye yaririmbye harimo Nyiraminani, Umugati, ndetse niyo aheruka gushyira hanze yitwa Amarangamutima. Nyuma ya Mico haje gukurikiraho umuhanzi Fireman mu ndirimbo ze zitandukanye asusurutsa abantu ndetse bamwe batangira guhaguruka bamufasha kwikiriza mu ijambo ngo “shalom”.

Nkuko byari bimeze umuhanzi Fireman yahagurukije imbaga ya benshi mu bari bicaye bitandukanye na Mico ubwo yarari ku rubyiniro.

fireman01 Njuga Band niyo yabanje kuririmba
fireman03 fireman04 Lanie Tonny niwe wagiye ku rubyiniro bwa kabiri

fireman05 Mico The Best niwe wakurikiyeho

fireman06 fireman07 Fireman yaje ku rubyiniro arikumwe n’ abamufasha

fireman08 fireman09 fireman10 Pacson byamwanze mu nda ava aho yari yicaye aza gufasha Fire ku rubyiniro

fireman11 fireman12 fireman13

NO COMMENTS

Leave a Reply