Kubera iki abadivantisite b’umunsi wa 7 batagira ibitangaza nk’andi matorero? -Pasiteri Ntakirutimana...

Kubera iki abadivantisite b’umunsi wa 7 batagira ibitangaza nk’andi matorero? -Pasiteri Ntakirutimana Déo

| | Yasomwe inshuro 524 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE
Pasiteri Ntakirutimana Déo wo mw’itorero abadivantisite b’umunsi wa 7,  mu gitaramo cyateguwe n’itsinda ry’abaririmbyi ryamenyekanye nka “Credo Singers ” bakoze bashyira ahagaragara umuzingo wabo w’amajwi n’amashusho ugizwe n’indirimo 10 akaba yagaragaje ko igihe cyo gukora ibitangaza cyarangiye igihe Yesu yari ku isi.
dikveeee
Iki gitaramo cyari gifite insanganyamatsiko “Kora kuri Yesu” Credo Singers yakoreye muri kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Nyarugenge imurika umuzingo wabo wa mbere w’amashusho pasiteri Déo usanzwe uhagarariye amatsinda y’abanyeshuri bo muri kaminuza b’abadivantisite mu mujyi wa Kigali wari umushyitsi mukuru avuga ko mu minsi y’imperuka amatorero menshi azakora ibitangaza ayobya abantu benshi.
Agira ati “Itorero ry’ Imana ntirizakora ibitangaza kuko mu minsi y’imperuka amatorero menshi azakora ibitangaza ayobya benshi.”
Pasiteri Déo akaba yakomeje avuga ko iyi ariyo mpamvu nyamukuru itorero ry’Abadivantisite ridakora   ibitangaza kuko ibitangaza byarangiye mu gihe cya Yesu maze mu gushimangira aya magambo atanga urugero rw’ igitangaza Yesu yakoze kiboneka muri Mariko 2:1-5.
Ati “Iyi niyo mpamvu idini Abadivantisite b’umunsi wa karindwi badakora ibitangaza.”
Credo Singers ikaba yari yatumiye amatsinda atandukanye arimo Ababimbuzi Choir, Orion Singers, Amababa Groupe n’umuhanzi uririmba ku giti cye Isaac Mahoro bakaba bafatanyije n’amakorari yose abarizwa mu itorero rya ASA KIST KHI ribarizwa mu ntara ya Francophone Nyamirambo.
Uyu muzingo ukaba ugizwe n’indirimbo 10 harimo Amaraso, Umudugugu, Elia, Kora kuri Yesu yitiwe intego y’iki gitaramo. Abantu benshi baje kwishimira itsinda rya Messengers ribaririmbira ko bazacinya agadiho k’umunezero  bageze mu ijuru maze mw’izina rya Credo Singers Martin Ndayishimiye ashimira Imana urugendo rw’ imyaka itatu bategura iyi alubumu n’abantu baje kubatera ingabo mu bitugu muri rusange.
Nyuma y’uyu muzingo w’amajwi n’amashusho Credo Singers yashyize ahagaragara ikaba itangaza ko ibikorwa byayo bikomeje yaba ari indirimbo z’amashusho n’izamajwi.
Yanditswe na Nsanziamana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply