Kubwamahirwe make Kiyovu Sport inganyije na Musanze FC umukino wasubiwemo

Kubwamahirwe make Kiyovu Sport inganyije na Musanze FC umukino wasubiwemo

| | Yasomwe inshuro 2,286 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona utararangiye wahuzaga ikipe ya Musanze na Kiyovu urangiye baguye miswi (umukino wasubiwemo).

img_7152

img_7154

Mu mukino washize bakinnye, ikipe ya Kiyovu yari yatsinze Musanze ibitego (2-0), gusa kubera ikibazo cy’imvura byabaye ngombwa ko usubikwa ugasubukurwa kuri uyu kane.

img_7138

Uyu mukino wasubiwemo amakipe yose yarafite imbaraga nyinshi cyane ndetse n’umurava wo gutahana amanota atatu, gusa umukino urinze urangira amakipe yombi anganyije ubusa k’ubusa (0-0)

img_7158

Igice cya mbere cy’umukino cyarinze kirangira ikipe ya Musanze na Kiyovu zananiranywe, habuze iyinjiza indi igitego, gusa bakomeje gukinana umurava udasanzwe bashaka uburyo hagira utsinda igitego.

Mu gice cya kabiri cy’umukino byaje guhinduka maze ikipe ya Kiyovu isimbuza Amin Salmu hinjira Juma wabaye nkuhindura byinshi ku ruhande rwa Kiyovu sport, yahise isa nkaho yiharira umupira, ndetse inatsinda igitego gusa umusifuzi wo ku ruhande ahita azamura igitambaro agaragarza ko habayeho kurarira.

img_7164

Umukino warinze urangira nta mpinduka zibayeho maze amakipe yombi asaranganya amanota atatu.

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply