Kugurisha inka itororotse ni ubutindi bubi

Kugurisha inka itororotse ni ubutindi bubi

| | Yasomwe inshuro 106 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ubwo Koperative Abizerwa Byumba borozaga abanyamuryango bayo inka, ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwongeye kwibutsa abaturage bahabwa inka hadaciye kabiri bakazigurisha ko ari ubutindi bubi bagomba kwamaganira kure.

Nkuko ibikorwa bya Koperative Abizerwa Byumba (KAB), byibanda ku buhinzi n’ubworozi, perezidante wa Koperative Abizerwa Byumba Mukashema Dorotee, yasabye abanyamuryango borojwe gufata neza amatungo bahawe ndetse mu gihe yagize ikibazo bakabimenyesha mu rwego rwo kuzikurikirana.

Yagize ati:”Iyi ni inshuro ya kabiri tuzitanga, tubasaba kuzikurikirana bakazifata neza twatanze imiti y’uburondwe twatanze ibinini by’inzoka hanyuma bakamenya gukurikirana inka niba yarwaye bakabimenyesha viterineri dufite”.img_20160929_101844Tuganumukiza Herbert umwe mu miryango yahawe iryo tungo avuga ko hari intambwe ishimishije agiye gutera, ngo kuko kuva mu bwana bwe ntiyigeze abona iwabo boroye bityo ngo iyo yahawe ikaba igiye kumugirira akamaro.

Yagize ati:”Njyewe mu by’ukuri ndishimye nk’umuntu wese uhawe inka, ubu ngiye kubona ifumbire kandi ikindi buriya ni ubwa mbere mu muryango wacu dutunze inka urumva rero ko ari umugisha”.img_20160929_104436Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu Muhizi Jules Aimable, yongeye kwibutsa abaturage bantu bahabwa inka bakazigurisha bataretse ngo zororoke ko ari ubutindi bubi.

Yagize ati:”Ibyo ni ingeso mbi nkuko nabivuze hariya,  ni ubutindi tubwira abaturage rwose ngo bareke babe abantu bafite imico myiza, ubuntu aba yagiriwe bukwiye kugera no ku bandi”.

Imiryango yorojwe na Koperative Abizerwa Byumba iragera ku icumi, aho bahawe ayo matungo afite agaciro ka miliyoni enye ndetse n’ibikoreho bibafasha kuzibonera ibyibanze nkenerwa.

Nkuko kandi umuyobozi hungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe ubukungu yabigarutseho, ngo  kuba hari amakoperative atanga amatungo ku baturage batishoboye bibafasha kwesa umuhigo wa Girinka munyarwanda.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply