Kuprotos ati “Inzozi zanjye nukugeza muzika nyarwanda i Rwotamasimbi”

Kuprotos ati “Inzozi zanjye nukugeza muzika nyarwanda i Rwotamasimbi”

| | Yasomwe inshuro 410 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuprotos numwe mu bahanzi nyarwanda ukomeje gutera imbere muri muzika ye bitewe n’ibihangano ari gushyira hanze bigakundwa cyane

ku1

Kuprotos Kajeni aririmba injyana ya Hip Hop akaba amaze imyaka igera kuri ibiri muri muzika nyarwanda, dore ko yayinjiyemo mu mwaka wa 2014

Kuprotos kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi harimo umuntu ni mugari, bluetooth , ngarukira, hasi hejuru yakoranye na DJ Amah ndetse n’indi nshyashya yitwa waramfatishije

4

Kajeni nkuko yabitangarije umunyamakuru wa Touchrwanda ngo afite inzozi zo kugeza muzika nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, ku buryo nabo bazumva ko abanyarwanda bashoboye

Yakomeje avuga ku bijyanye na Guma guma, aho yadutangarije ko aramutse ajyiye muri iri rushanwa byamushimisha cyane kuko hari intambwe nziza yaba ari gutera muri muzika

ku

Yasoje atubwira ko afite indirimbo nyinshi zikiri muri studio ahishiye abakunzi be k’uburyo nizisohoka bazarushaho kumushyigikira

Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Kajeni yitwa “Waramfatishije

NO COMMENTS

Leave a Reply