kuririmba urukundo akiri umwana bisobanuye iki kuri Young Boy?

kuririmba urukundo akiri umwana bisobanuye iki kuri Young Boy?

| | Yasomwe inshuro 148 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Young Boy ni umuhanzi ukiri muto umaze kugira indirimbo nyinshi muri muzika nyarwanda zishingiye kurukundo kandi bigaragara ko akiri muto, bikaba arinabyo abenshi barikwibazaho uburyo yaba yarinjiye murukundo kumyaka ye mike.

Young boy
Young Boy washyize hanze indirimbo y’ urukundo

Young ukiri muto amaze gukora indirimbo zagiye zinakundwa cyane harimo iyitwa Ndashima yanakoranye na murumuna we witwa Baby Style ndetse n’ izindi zitandukanye.kuri iyi nshuro akaba yashyize hanze indirimbo nshya yise Ndamukunda yakoreye mu nyubako itunganya umuziki izwi nka touch Entertainment, amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo yagiye avugwaho byinshi na bantu batandukanye bibaza uburyo ku myaka ye mike yaba afite umukunzi.

OLYMPUS DIGITAL CAMERA
Young Boy yizeye kugera kure kuko afashwa n’ ababyeyi be

Mu kiganiro young boy yagiranye n’ umunyamakuru wa ¬†touchrwanda.com yatangaje ko atari mu rukundo akiri muto, ahubwo ko amwe mumagambo aririmba ari abajyanama bakorana bayamwandikira bakanamufasha mu myitozo yi miririmbire y’ indirimbo ze. Yakomeje ashimira cyane umubyeyi we umwitaho cyane mubihangano bye anizeza abafana be bamushyigikiye kuko yifuza gutaramana nabo muri ibi bihe byiminsi mikuru tugiye kujyamo.

Kanda hano ubashe kumva indirimbo Ndamukunda ya Young

NO COMMENTS

Leave a Reply