Leon Dile aremezako indirimbo Bucura izamugeza ahakomeye muri muzika Nyarwanda

Leon Dile aremezako indirimbo Bucura izamugeza ahakomeye muri muzika Nyarwanda

| | Yasomwe inshuro 208 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuhanzi Nyarwanda Leon Dile uririmba injyana ya Afro beat nubwo byagiye bivugwa ko yaba yigana Kamichi, ku mashusho y’indirimbo ye nshya yashyize hanze yitwa Bucura, aremeza ko izamuzamura akagera ku ntera yo hejuru.

Leon Dile, umusore ukiri muto wiga muri kaminuza yu Rwanda mu ishami rya Butare, yagiye akora indirimbo zitandukanye ze bwite, ndetse agakora n’izindi afatanyije n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.

Leone Dile ufite ikizere cyo kugera kure
Leone Dile ufite ikizere cyo kugera kure

Leon kuri ubu wamaze gushyira ahagaragara amashusho ye y’indirimbo Bucura ikunzwe cyane, ni umusore utari mushya mu muziki nyarwanda doreko yaririmbaga mu itsinda rimwe n’umuhanzikazi Jody wanakunze kwihakana iri tsinda yabarizwagamo.

NO COMMENTS

Leave a Reply