Leta y’ u Rwanda yasohoye itangazo rica burundu telefoni za Samsung Galaxy...

Leta y’ u Rwanda yasohoye itangazo rica burundu telefoni za Samsung Galaxy Note 7

| | Yasomwe inshuro 176 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’ uko uruganda rwa Samsung rufashe icyemezo cyo guhagarika telefoni zo mu bwoko bwa Samsung Galaxy note 7, ndetse rukanasaba abazifite guhagarika kuzikoresha, ubu no mu Rwanda, ikigo cy’ igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyasosohoye itangazo riyihagarika burundu ndetse abazigura bakaba basabwa kuzisubiza aho baziguriye.

Galaxy Note 7

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’ umuyobozi mukuru wa RURA, Maj. Patrick Nyirishema, riravuga ko gutumiza no gucuruza telefoni za¬†Samsung Galaxy note 7 mu Rwanda bihagaritswe, kandi rikanasaba abaziguze kuba bazisubiza aho baziguriye ku mpamvu z’ umutekeno wabo.

image

 

Ibi bikaba byakozwe nyuma y’uko hagaragaye ko izo telefone zo muri ubwo bwoko bwa Samsung Galaxy Note zifatwa n’inkongi y’umuriro, bitewe na batiri zazo ziturika bikaba byateza impanuka kubazikoresha.

 

NO COMMENTS

Leave a Reply