Leta y’ u Rwanda yatangiye kotswa igitutu ngo umugogo w’ Umwami Kigeli...

Leta y’ u Rwanda yatangiye kotswa igitutu ngo umugogo w’ Umwami Kigeli uzanwe mu Rwanda

| | Yasomwe inshuro 444 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’ uko hatangajwe ku mugaragaro ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa wari umaze igihe kirekire mu buhungiro, yatanze, ubu noneho ishyaka rya Green Party ryasohoye itangazo risaba Leta y’ u Rwanda gucyura umugogo we ugashyingurwa mu Rwanda.

Mu itangazo rishyizweho umukono na Perezida w’ iri shyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr Habineza Frank, ryashyizwe ahagaragara riravuga ko iri shyaka ryababajwe no kumva iyi kuru y’ incamugongo y’ itanga ry’ umwami nyuma y’ uko iri shyaka n’ ubundi ryari ryasabye ko uyu mwami yacyurwa mu cyubahiro cye.

Itangazo ryose riragira riti: ” Ishyaka riharanira Demokarasi no kungera ibidukikije mu Rwanda ribabajwe bikomeye no kumva itanga ry’ umwami wa nyuma w’ u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa, ryabaye ejo muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika aho yari yarahungiye. Ishyaka ryari ryasabye Guverinoma y’ u Rwanda ko yakorohereza umwami agatahuka.”

“Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda rirongera gusaba Guverinoma y’u Rwanda ko yatanga ubufasha mu kuzana umugogo (umurambo) w’umwami mu gihugu cyamubyaye, kandi agashyingurwa na Leta mu cyubahiro akwiye nk’uwahoze ayoboye igihugu, kandi wagisabiye ubwigenge mu butegetsi bw’abakoloni.”

N’ ubwo ariko Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda rikomeje gusaba Guverinoma y’ u Rwanda ko yatanga ubufasha ngo umugogo w’ umwami uzanwe mu Rwanda, nta kintu inzego zo hejuru zari zabitangazaho ku mugaragaro.

 

NO COMMENTS

Leave a Reply