Leta ya Kenya yakuye abasirikare bayo muri Sudani

Leta ya Kenya yakuye abasirikare bayo muri Sudani

| | Yasomwe inshuro 184 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kumunsi wejo mu masaha y’umugoro nibwo zimwe mu ngabo za Leta ya Kenya zabarizwaga muri Sudani aho zari zishinzwe kurinda no kubungabunga umutekano w’abaturage zasesekaye kubutaka bwa Kenya.

Nyuma yuko umuyobozi mukuru w’ Umuryango w’ Abibumbye Ban ki-moon ahagaritse umusirikare mukuru wari uhagarariye UN muri sudani Lt. Gen. Johnson Mogoa Kimani Ondieki, igihugu cya Kenya cyahise gifata umwanzuro wo gukura ingabo zacyo muri iki gihugu.

15033629_1286108818087378_334415706_n
Umuvugizi mukuru w’ igisirikare cya Kenya

Bimwe mu bikorwa cyangwa bimwe mubyo uyu mugabo ashinjwa na Ban ki-moon ni Raporo ivuga ko batarinze neza umutekano w’ abaturajye kandi aribyo bari bashinzwe, mu kwezi kwai (7) ,aho abasirikare ba Leta ya Sudani bateye inkambi yaririmo abakozi batanga impfashanyo mu mugi wa Djuba nti batabarwa, hari n’umunyamakuru wishwe, abandi bakozi bagafatwa kungufu, ibi byose ni bimwe mubyo uyu mugabo Lt. Gen. Johnson Mogoa Kimani Ondieki ashinjwa.

Umuvugizi wi Gisirikare cya Kenya Major Gen. Benjamin Biwott mugihe yabazwaga n’abanyamakuru kukibazo cy’uko bakuye ingabo zabo mu gihugu cya Sudani, avugako bafashe ikemezo cyo gukura abasirikare muri sudani kubera imyanzuro UN yarimaze gufatira umusirikare wabo kandi bashingiye ku kegeranyo kidafatika, kidafite ibimenyetso bifatika, kandi ngo bafite ibindi bashaka kugeraho, yanavuze ko bateganya kumara abasirikare muri sudani mu cyumweru gitaha.

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply