Leta ya Nkurunziza irasabwa gukora iperereza ku munyamakuru waburiwe irengero

Leta ya Nkurunziza irasabwa gukora iperereza ku munyamakuru waburiwe irengero

| | Yasomwe inshuro 132 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuryango w’ abanyamakuru batagira umupaka basabye Leta y’ u Burundi gukora iperereza ryigenga ku munyamakuru Jean Bigirimana ugiye kumara amezi abiri yose yaraburiwe irengero kandi bivugwa ko yashimuswe n’ urwego rw’ iperereza muri iki gihugu.

Uyu munyamakuru wakoreraga ikinyamakuru Iwacu, Jean Bigirimana yaburiwe irengero kuva tariki ya 22 Nyakanga 2016. Icyo gihe byavuzwe ko yafashwe n’urwego rushinzwe iperereza mu gihugu cy’ u Burundi, hanyuma ajyanwa ahantu hatigeze hamenyekana.

Bigirimana yashinjwaga kuba yaraje mu Rwanda agasura bagenzi be bahahungiye ndetse akagerageza no kugaragaza ubuzima babayeho. Akimara kugera iwabo yahise atabwa muri yombi bamushinja ko ari intasi y’ u Rwanda. Kuva icyo gihe nta makuru ye yongeye kumenyekana aho yaba aherereye.

Nyuma yaho byaje kuvugwa ko Jean Bigirimana yahise yicwa, haje kandi gutoragurwa umurambo byaketswe ko waba ari uw’ uyu munyamakuru ariko nyuma inzego zishinzwe umutekano ziza kuvuga ko atari we ariko ntizanatangaza amakuru ye, bakaba basabwa gukora iperereza ryigenga kugirango hamenyekane iby’uwo munyamakuru.

Igihugu cy’ u Burundi gifatwa nka kimwe mu bivugu bibangamiye bikomeye uburenganzira bw’ itangazamakuru, dore ko kiri ku mwanya wa 156 ku 180. Kuva hatangira imvuru abanyamakuru benshi barishwe, abandi barafungwa, abandi barahunga ndetse na bimwe mu binyamakuru bifunga imiryango bizira gutangaza inkuru mpamo.

NO COMMENTS

Leave a Reply